• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bishop Rugagi washyize ku isoko akanagurisha udutabo tudasanzwe duhesha kurongorwa, akazi, gukira indwara n’ibindi, arakekwa amababa. (Amafoto)

Bishop Rugagi washyize ku isoko akanagurisha udutabo tudasanzwe duhesha kurongorwa, akazi, gukira indwara n’ibindi, arakekwa amababa. (Amafoto)

Editorial 26 Sep 2018 Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yashyize ku isoko ndetse anagurisha bayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.

Bishop Rugagi.

Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Ni ukuvuga ko umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye mu buhanuzi binyuze mu kugura ako gatabo kadasanzwe mu Rwanda. Ngo umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu
wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000).

Aka gatabo kanditsemo ngo:

“Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”

Rugagi yijeje abaguze utwo dutabo impinduka z’ubuzima bwabo.

Yagize ati:

“Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro.”

Bishop Rugagi yasobanuye imbaraga z’ubuhanuzi buzahindura ibintu muri ayo mezi atatu agira ati:

“Niba ari ugukira indwara biri hano (mu gatabo), niba ari ukubona akazi biri hano inyuma (kuri paji y’inyuma), niba ari ugukira indwara biri hano, niba ari ugukira diyabete, niba ari kanseri n’indi ndwara iyo ari yo yose biri hano, niba ari ukurongorwa na byo mwa bakobwa mwe biri hano!…Muri aya mezi atatu kugeza tariki 31 Ukuboza, …hari ikindi cyiciro ugiye kujyamo.”

Bishop Rugagi yabwiye abakristu bashakaga gutwara utwo dutabo ku buntu ko ako gatabo k’ubuhanuzi byatwaye amafaranga menshi kugira ngo gasohoke mu icapiro bityo ngo nta tw’ubuntu duhari.

Bishop Rugagi yari afite udutabo twinshi.

Yagize ati:

“Imana ibahe umugisha mwebwe mwifuza iby’ubuntu, murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, ntaby’ubuntu!”

Rugagi kandi yashimangiye ko utwo dutabo kamwe kagura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi icumi.

Yagize ati:

“Simvuga igiciro kuko sinshuruza ariko ni uguhera ku bihumbi icumi kuzamura, uko umwuka akuyobora, bitewe n’aho ushaka kugana ubibe mu buhanuzi mu izina rya Yesu. Niba udafite amafaranga nonaha, hariho nimero ya telephone yanjye…”

Bishop asobanura iby’utu dutabo.

Bishop Rugagi yahamije ko abantu bose baguze utwo dutabo bazajya mu giterane gisoza umwaka ku itariki 31 Ukuboza uyu mwaka baramaze kugera mu kindi cyiciro cy’ubuzima.

N’ubwo ntawahakana ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi, ariko ku rundi ruhande nyuma y’aho utu dutabo n’amakuru yatwo bigiriye ahagaragara hari abantu batashize amakenga utu dutabo n’ubuhanuzi bw’uyu mugabo ahubwo barushaho kumukeka amababa ko yaba hari ikindi agendereye bamwe batatinye kwita indonke.

Ariko na none twibaze, aho ubu buhanuzi bwivanzemo amafaranga kandi hakazamo ko aka gatabo kuzagira umumaro hagendewe ku giciro kishyuwe, aho ni ubuhoro? Mbese Imana ikora itya turaza kuyita iyihe, yaba ari Imana itakita ku bakene n’abanyantege nke? None ngo guhindurirwa amateka bizajyana n’amafaranga watanze? Ahaaa tubihange amaso.

Iyumvire Rugagi asobanura iby’utu dutabo:


2018-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Editorial 07 Apr 2017
Tariki 30 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango

Tariki 30 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango

Editorial 30 May 2018
Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Editorial 26 Jan 2018
Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Editorial 27 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017

Editorial 01 Jul 2017
Rubavu: Abaturage b’umurenge wa Gisenyi bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Rubavu: Abaturage b’umurenge wa Gisenyi bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu

Editorial 03 Jun 2016
Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.
Mu Rwanda

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru