Kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yashyize ku isoko ndetse anagurisha bayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.
Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Ni ukuvuga ko umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye mu buhanuzi binyuze mu kugura ako gatabo kadasanzwe mu Rwanda. Ngo umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu
wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000).
Aka gatabo kanditsemo ngo:
“Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”
Rugagi yijeje abaguze utwo dutabo impinduka z’ubuzima bwabo.
Yagize ati:
“Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro.”
Bishop Rugagi yasobanuye imbaraga z’ubuhanuzi buzahindura ibintu muri ayo mezi atatu agira ati:
“Niba ari ugukira indwara biri hano (mu gatabo), niba ari ukubona akazi biri hano inyuma (kuri paji y’inyuma), niba ari ugukira indwara biri hano, niba ari ugukira diyabete, niba ari kanseri n’indi ndwara iyo ari yo yose biri hano, niba ari ukurongorwa na byo mwa bakobwa mwe biri hano!…Muri aya mezi atatu kugeza tariki 31 Ukuboza, …hari ikindi cyiciro ugiye kujyamo.”
Bishop Rugagi yabwiye abakristu bashakaga gutwara utwo dutabo ku buntu ko ako gatabo k’ubuhanuzi byatwaye amafaranga menshi kugira ngo gasohoke mu icapiro bityo ngo nta tw’ubuntu duhari.
Yagize ati:
“Imana ibahe umugisha mwebwe mwifuza iby’ubuntu, murabizi ko nta nzu isohora ibitabo ngira, ninyigira nzajya mbaha iby’ubuntu ariko nonaha ubu ni ubuhanuzi, ntaby’ubuntu!”
Rugagi kandi yashimangiye ko utwo dutabo kamwe kagura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi icumi.
Yagize ati:
“Simvuga igiciro kuko sinshuruza ariko ni uguhera ku bihumbi icumi kuzamura, uko umwuka akuyobora, bitewe n’aho ushaka kugana ubibe mu buhanuzi mu izina rya Yesu. Niba udafite amafaranga nonaha, hariho nimero ya telephone yanjye…”
Bishop Rugagi yahamije ko abantu bose baguze utwo dutabo bazajya mu giterane gisoza umwaka ku itariki 31 Ukuboza uyu mwaka baramaze kugera mu kindi cyiciro cy’ubuzima.
N’ubwo ntawahakana ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi, ariko ku rundi ruhande nyuma y’aho utu dutabo n’amakuru yatwo bigiriye ahagaragara hari abantu batashize amakenga utu dutabo n’ubuhanuzi bw’uyu mugabo ahubwo barushaho kumukeka amababa ko yaba hari ikindi agendereye bamwe batatinye kwita indonke.
Ariko na none twibaze, aho ubu buhanuzi bwivanzemo amafaranga kandi hakazamo ko aka gatabo kuzagira umumaro hagendewe ku giciro kishyuwe, aho ni ubuhoro? Mbese Imana ikora itya turaza kuyita iyihe, yaba ari Imana itakita ku bakene n’abanyantege nke? None ngo guhindurirwa amateka bizajyana n’amafaranga watanze? Ahaaa tubihange amaso.
Iyumvire Rugagi asobanura iby’utu dutabo: