Bishop Rugagi Innocent, uyobora itorero Redeemed Gospel Church, hamwe n’abandi ba Pasitoro batandukanye barimo gukurikiranwa na Polisi y’u Rwanda, kubera ibikorwa byakurikiye ifungwa ry’insengero rimaze iminsi mu mujyi wa Kigali.
Bishop Rugagi Innocent n’abandi bavugabutumwa baba batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu rwego rw’iperereza. Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko Bishop Rugagi, arimo gukurikiranwa koko.
ati: “Polisi iriho irakora iperereza ku bikorwa bya bamwe mu bayobozi b’amatorero bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero. Ibyo bikorwa birimo gukoresha inama muburyo butemewe, byakurikiye ihagarikwa ry’amwe mu masengero atari yujuje ibyangombwa. Bishop Rugagi Innocent nawe n’umwe mubo Polisi yahamagaye gufasha muri iryo perereza.”
Ibi bije nyuma yaho hari amakuru avuga ko Itorero Redeemed Gospel Church ryaba ryimukiye mu ihema rishya rya Camp Kigali, ari naho hari kubera amateraniro.
Mu mujyi wa Kigali hafungiye insengero zisaga 700, aho ndetse n’umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru , aho yibazaga impamvu insegero zigera kuri 700 zifungwa bitewe n’akajagari. Aha umukuru yibaza ukuntu nta n’inganda cyangwa utuzu tw’amazi tuba mu mujyi wa Kigali tungana uku, ariko hakaba hari insengero zingana gutyo.