Nyuma y’iminsi baterana amagambo mu ruhame hagati ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe we Alain Guillaume Bunyoni washinjwaga gutegura Coup d’Etat, byafashe indi ntera kuko Bunyoni yeretswe umuryango nkuko yari yarategujwe na Ndayishimiye. Bunyoni yasimbujwe na Gervais Ndirakobuca watowe n’inteko ishinga amategeko 113/113
Mu ruhame Ndayishimiye yavuzeko ntawe ukorera Coup d’Etat General ahubwo ko abo bishyira hejuru bazajya hasi. Byabaye uyu munsi kuko nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashyizeho umukandida witwa Gervais Ndirakobuca ngo asimbure Bunyoni, yemejwe n’amajwi 113/113 by’abagize inteko y’u Burundi (abadepite n’abasenateri)
Mu Burundi, Bunyoni yari yarigize indakorwaho kugeza naho agaye mu ruhame Perezida Evariste Ndayishimiye. Mu bijyanye na ruswa amasosiyeti hafi ya yose acukura amabuye y’agaciro, Bunyoni afitemo imigabane. Igihe mu Burundi hasyirwagaho Urwandiko rw’Inzira (passport) Bunyoni yashyizeho company y’abahinde aho hafi kimwe cyakabiri cy’amafaranga yagurwaga passport yajyaga mu mufuka wa Bunyoni.
Yihenura kuri Perezida Ndayishimiye wamugaye imbere y’abaturage ko yigize intakoreka, Bunyoni yamusubijeko umuntu ukuvuga imbere y’abantu ujye ushimira Imana kuko uba umusumba.
Aya magambo yafashwe nkaho atinyutse umukuru w’igihugu. Ibi kandi byaje bikurikira amagambo yavuzwe n’umugore wa Bunyoni ko Imana yamubwiye ko umugabo we azaba Perezida.
Agaruka ku myitwarire ya Bunyoni, Perezida Ndayishimiye ntabwo yariye iminwa yagize ati
“Uri umuntu usoma Bibiliya ntiwakwigira igihangange ndababwiza ukuri kuko Imana ishobora kugukubita umunsi umwe ikagushyira hasi n’umuryango wawe, abantu bagasigara bibaza icyaha wakoze bakakibura.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi hari abantu usanga bishyira hejuru mu bayobozi b’u Burundi nyamara bakirengagiza ko ubuhangange bafite babuhawe n’igihugu.
Ati “Hari umuntu usanga aho kwemera kwicisha bugufi, yigira igihangage, ati njyewe ndakomeye, nta n’umwe ukivuga mu gihugu, nta mategeko akivuga ni njye utanga amategeko.”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ubutabera bukwiriye guhangana n’abantu bafite iyi myitwarire, kuko “Ntawe ukina n’igihugu’ ko “ugitera akageri cyo kikagutera umugeri”.
Muri iri jambo Perezida Ndayishimiye yatanze urugero kuri Maconco wabaye umutware n’Umukwe w’Umwami Mwezi Gisabo, ariko bikaza kurangira ashatse guhirika sebukwe.
Ati “Muribuka mwezi? Maconco yigometse kuri Mwezi. Maconco aravuga ati ndashaka ya ntebe wicaraho. Mwezi ati “Naguhaye intara urayitwara, ntacyo ntaguhaye, none ushaka n’igihugu?”
“Mwezi yohereza ingabo zijya kurwanya Maconco. None Maconco iyo atagira iyi myitwarire hari icyo yari kuba? Yapfuye atabaye Umwami. Yibazaga ngo kuko ari umukwe w’umwami azaba umwami. Kandi umwami ntacyo atari yaramuhaye, yamuhaye umukobwa, amuha intara aratwara, ariko we akomeza avuga ko ashaka intebe y’ubutware.”
Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko nta muntu ushobora kumuhirika ku butegetsi.
Ati “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati kuko bazapfa batageze muri uyu mwanya. Umu-Général hari umuntu wamukangisha coup d’Etat? Uwo muntu ni nde ? Azaze ntacyo duhangane. Ku izina ry’Imana nzamunesha.”
Ndayishimiye yavuze ko uyu muntu ushaka kumuhirika ku butegetsi afite imyitwarire nk’iy’isake yabanaga n’intama mu rugo rumwe ariko ikaza gushaka kuyigambanira ngo bayibage, gusa biza kurangira ba nyiri urugo bafashe umwanzuro wo kubaga isake.
Ibibazo byo muri CNDD FDD byatangiye muri 2010 aho barwanira imyanya bivuye aho umuntu akomoka kandi buri wese akagira akazu ke. Ni ukubitega amaso!!