Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagumishije igipimo cy’urwunguko rwayo kuri 5%, kugira ngo ikomeze gushyigikira uko amabanki atanga inguzanyo ku bikorera.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y’inama ngarukagihembwe y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga, MPC.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko kudahindura inyungu fatizo batangiraho inguzanyo ku mabanki, byatewe n’umusaruro wagaragaye kuva bagabanya iyo nyungu ikava kuri 5.5% umwaka ushize.
Ati “Tubona ko gufata icyemezo cyo kugumishaho 5% y’urwunguko rwa BNR byatanze umusaruro ku myenda yatanzwe ku bikorera, tubona imyenda mishya yatanzwe n’amabanki yarazamutseho 20% mu 2019”.
“Turifuza ko ibyo byakomeza kugira ngo dukomeze gushyigikira iterambere ry’igihugu cyacu”.
BNR yatangaje kandi ko ubukungu bw’u Rwanda bwagenze neza umwaka ushize, aho mu bihembwe bitatu bya mbere bwazamutseho 10.8%.
Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo bategereje imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), iyo barebye iyabo bakurikirana basanga mu gihembwe cya kane byaragenze neza byiyongereyeho 9.9% ugereranyije uko byari byagenze mu gihembwe cyabanje.
Ati “Ibi rero biduha icyizere ko n’ubundi ubukungu mu gihembwe cya kane bwazamutse neza bitanga icyizere ko umwaka wose ubukungu buzaba buhagaze neza”.
“Iyo turebye icyerekezo uyu mwaka dukurikije imibare twakoranye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, muri uyu mwaka ushira, ni uko tubona ukuzamuka k’ubukungu kuzakomeza kuba hejuru ya 8% muri uyu mwaka wa 2020”.
Mu 2019 kandi ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarazamutse, ku kigero cya 10.6% bitewe n’ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu nganda. Ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 3.8%. Ikinyuranyo cyabyo ni 16.3%.
Inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanutse
BNR itangaza ko inguzanyo zitishyurwa neza zagabanyutse kuri 7.6% mu 2017, zigera kuri 6.4% mu 2018 na 4.9% mu 2019. Bikaba ari ubwa mbere iki gipimo kigiye munsi ya 5% BNR iteganya.
Rwangombwa avuga ko byatewe n’uko ‘ubukungu bwagenze neza bituma bongera inguzanyo batanga ariko n’abiguriza mu mabanki barushaho kugira ubushobozi bwo kwishyura neza inguzanyo bafashe mu mabanki’.
Akomeza agira ati “Ikindi ni uko iyo hashize imyaka ibiri hari imyenda itishyurwa neza batashobora kwishyuza bayihanagura mu bitabo byabo, ibyo nabyo bigabanya umubare w’imyenda itishyurwa neza”.
BNR ivuga ko amabanki n’ibigo by’imari umwaka ushize byateye imbere, bifite imari shingiro yerekana ko nta cyabihungabanya, kandi bifite amafaranga yakenerwa mu bindi bintu.
Src : IGIHE