• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yagumishije kuri 5% inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki

BNR yagumishije kuri 5% inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki

Editorial 07 Feb 2020 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagumishije igipimo cy’urwunguko rwayo kuri 5%, kugira ngo ikomeze gushyigikira uko amabanki atanga inguzanyo ku bikorera.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y’inama ngarukagihembwe y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga, MPC.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko kudahindura inyungu fatizo batangiraho inguzanyo ku mabanki, byatewe n’umusaruro wagaragaye kuva bagabanya iyo nyungu ikava kuri 5.5% umwaka ushize.

Ati “Tubona ko gufata icyemezo cyo kugumishaho 5% y’urwunguko rwa BNR byatanze umusaruro ku myenda yatanzwe ku bikorera, tubona imyenda mishya yatanzwe n’amabanki yarazamutseho 20% mu 2019”.

“Turifuza ko ibyo byakomeza kugira ngo dukomeze gushyigikira iterambere ry’igihugu cyacu”.

BNR yatangaje kandi ko ubukungu bw’u Rwanda bwagenze neza umwaka ushize, aho mu bihembwe bitatu bya mbere bwazamutseho 10.8%.

Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo bategereje imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), iyo barebye iyabo bakurikirana basanga mu gihembwe cya kane byaragenze neza byiyongereyeho 9.9% ugereranyije uko byari byagenze mu gihembwe cyabanje.

Ati “Ibi rero biduha icyizere ko n’ubundi ubukungu mu gihembwe cya kane bwazamutse neza bitanga icyizere ko umwaka wose ubukungu buzaba buhagaze neza”.

“Iyo turebye icyerekezo uyu mwaka dukurikije imibare twakoranye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, muri uyu mwaka ushira, ni uko tubona ukuzamuka k’ubukungu kuzakomeza kuba hejuru ya 8% muri uyu mwaka wa 2020”.

Mu 2019 kandi ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarazamutse, ku kigero cya 10.6% bitewe n’ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu nganda. Ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 3.8%. Ikinyuranyo cyabyo ni 16.3%.

Inguzanyo zitishyurwa neza zaragabanutse

BNR itangaza ko inguzanyo zitishyurwa neza zagabanyutse kuri 7.6% mu 2017, zigera kuri 6.4% mu 2018 na 4.9% mu 2019. Bikaba ari ubwa mbere iki gipimo kigiye munsi ya 5% BNR iteganya.

Rwangombwa avuga ko byatewe n’uko ‘ubukungu bwagenze neza bituma bongera inguzanyo batanga ariko n’abiguriza mu mabanki barushaho kugira ubushobozi bwo kwishyura neza inguzanyo bafashe mu mabanki’.

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko iyo hashize imyaka ibiri hari imyenda itishyurwa neza batashobora kwishyuza bayihanagura mu bitabo byabo, ibyo nabyo bigabanya umubare w’imyenda itishyurwa neza”.

BNR ivuga ko amabanki n’ibigo by’imari umwaka ushize byateye imbere, bifite imari shingiro yerekana ko nta cyabihungabanya, kandi bifite amafaranga yakenerwa mu bindi bintu.

Src : IGIHE

2020-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Editorial 13 Jun 2019
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Editorial 13 Dec 2018
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Editorial 26 Feb 2016
BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Editorial 18 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi
Mu Mahanga

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Editorial 01 Apr 2016
Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame
HIRYA NO HINO

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Editorial 09 Apr 2019
Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo
INKURU NYAMUKURU

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru