Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko ikurikije uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu mezi atanu ya mbere ya 2018, hari icyizere ko intego ihari y’uko buzazamukaho 7.2% muri uyu mwaka ishoboka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko nyuma y’inama y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga muri iyi banki, basanze ubukungu bw’u Rwanda burimo gutera imbere neza.
Yagize ati “Twe mu mibare dukurikirana dusanga igipimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatanze ko ubukungu muri uyu mwaka, bwazazamukaho 7.2% bishoboka kuko iyo turebye ukuntu amezi atanu ya mbere abantu bacuruje, byazamutseho 16.5% ugereranyije n’uko byari byagenze 16.2% mu mezi atanu y’umwaka ushize.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereyeho 10.6%, bitewe ahanini n’urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku 8%, inganda zizamuka kuri 7% naho umusaruro w’urwego rwa serivisi wiyongeraho 12%.
Mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka kandi ibindi bice by’ubukungu hatarimo ubuhinzi byarazamutse cyane ku gipimo cya 15.8% ugereranyije na 7.7% mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize.
Rwangombwa avuga ko ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 1.4% ugereranyije n’igihe nk’iki cya 2017, kuko ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 29% ugereranyije n’ibyo dukurayo byazamutseho 9%.
Ati “Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga nk’amabuye y’agaciro n’ibicuruzwa by’ubuhinzi nk’ikawa n’icyayi byakomeje kuzamuka ku gipimo gishimishije n’ibyo twohereza birazamuka.”
Ibi byatumye amadevize yinjira ari menshi bigabanya ikibazo cy’igiciro ku isoko ry’ivunjisha kuko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 1.5%, bikaba biri mu murongo w’uko bitagomba kurenga 4.5% muri uyu mwaka.
Kuzamuka kw’ibiciro ku isoko biri ku gipimo cya 3.5% bitewe n’imyuzure yabayeho bigatuma ibiciro by’ibihingwa bizamuka. Gusa intego ni uko iri zamuka ritazarenga 4.5%. Inguzanyo zatanzwe n’amabanki zazamutseho 7.3%.
Mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biteganyijwe ko ubukungu bwazamuka 5.8% uyu mwaka naho utaha bukazamuka 6.2%, mu gihe umwaka ushize byari 5.2%, bitewe n’ikibazo cy’amapfa cyabaye mu bihugu biwugize.
Muri Afurika mu 2016 ubukungu bwasubiye hasi bitewe no guta agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga cyane cyane ibikomoka kuri Peteroli, aho ubukungu bwateye imbere 1.4%, mu mwaka ushize biba 2.8%. Uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka 3.4% naho umwaka utaha 3.7%.
Ku rwego rw’Isi, imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), igaragaza ko mu 2018, ubukungu bw’Isi buzatera imbere 3.9% ugereranyije 3.8% umwaka ushize.