• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Editorial 19 Mar 2020 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe ingamba zirimo kwemerera amabanki gusubiramo amasezerano y’inguzanyo kugira ngo azorohereze abayabereyemo imyenda mu gihe cyo kwishyura no gukuraho ibiciro byo guhererekanya amafaranga mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu bw’u Rwanda.

Coronavirus yabaye icyorezo cyugarije Isi ndetse mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bayo 11, bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.

BNR yatangaje ko nyuma y’aho Coronavirus igaragariye ku Isi ndetse ikaba iri kugira ingaruka ku bukungu, ifatanyije n’izindi nzego za leta bagiye inama n’amabanki n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu rwego rwo gufata ingamba zigamije guhangana nazo.

Itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 18Werurwe 2020 rivuga ko mu ngamba zafashwe harimo kwemerera banki kongerera abakiliya bazo igihe cyo kwishyura imyenda isigaye, mu gihe bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Rigira riti “Amabanki yemerewe mu buryo burenze ubusanzwe gusubiramo amasezerano y’inguzanyo, kugira ngo zorohereze abazibereyemo imyenda (inguzanyo) uko bakwishyura mu gihe bagize ingorane zo kwishyura uko byari biteganyijwe bitewe na Coronavirus.”

BNR yakomeje itangaza ko yasanze ari ngombwa gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije, bituma kuri gahunda isanganywe yo kuyafasha kubona amafaranga yongeraho ‘Inguzanyo y’ingoboka yishyurwa mu gihe cyisumbuye ku gisanzwe’.

Yashyizeho inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50 Frw banki yakwiyambaza igihe igize ikibazo cy’amafaranga.

BNR iti “Iyo nguzanyo izishyurwa ku ijanisha ry’urwunguko fatizo rya banki nkuru. Iyo nguzanyo ikaba yamara igihe kingana n’amezi atatu, atandatu cyangwa 12. Iyi nguzanyo y’ingoboka ihari mu gihe cy’amezi atandatu kandi BNR izajya iyitanga mu bushobozi bwayo.”

Mu rwego rwo gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije kandi BNR yafashe ingamba yo ‘koroherezwa mu kugurura impapuro mpeshamwenda ziri ku isoko”.

BNR yatangaje ko mu gihe cy’amezi atandatu yemeye ko izajya igura impapuro mpeshamwenda ku giciro cy’isoko mu gihe uzifite yabuze undi muguzi ku isoko ry’imari n’imigabane kandi igihe cyo gutegereza undi muguzi igikura ku minsi 30 gishyirwa kuri 15.

Indi ngamba BNR yatangaje ni iyo ‘kugabanya igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki itajya munsi’.

Yatangaje ko “Mu rwego rwo gufasha amabanki gukomeza gufasha inzego z’ubucuruzi zazahungabanywa na coronavirus, yiyemeje ko kuva tariki 1 Mata 2020 igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki zitajya munsi kigabanukaho 1% bityo bikaba 4% aho kuba 5%.”

-  Kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwishyurana no kohererezanya amafaranga batayahererekanyije mu ntoki bishobora gukwirakwiza Coronavirus, BNR yemeje ko mu gihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki.

Ibyo kandi bikazajyana n’uko nta kiguzi kizongera gucibwa abantu bahererekanya amafaranga kuri Mobile Money.

Itangazo rikomeza riti “Nta kiguzi kizongera gucibwa umucuruzi mu gihe yishyuwe hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile Money na Virtual POS).”

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John, ryemeza ko igipimo ntarengwa cy’amafaranga yoherezwa hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile Money) cyongerewe kiva ku bihumbi 500 Frw gishyirwa kuri miliyoni 1.5 Frw ku bakiliya bo mu rwego rwa mbere naho ku bo mu rwego rwa kabiri kiva kuri miliyoni 1 Frw gishyirwa kuri miliyoni 4 Frw.

BNR yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba no gukomeza gusesengura ingaruka za Coronavirus kandi yiteguye kuba yafata izindi ngamba zikwiye.

Banki Nkuru y’u Rwanda yashishikarije abaturarwanda gukoresha aya mahirwe yo gukurikirwaho ikiguzi cyo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe kashi bityo bakitabira uburyo buhari bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Kubikuza no kohererezanya amafaranga hifashishijwe serivisi za Mobile Money byagizwe ubuntu
2020-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

Editorial 13 May 2016
IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Editorial 17 Jan 2018
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Editorial 26 Jun 2019
Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 31 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru