Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Uganda, Gen Moses Ali, yatangaje ko kuri uyu wa Kane Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, agomba kugezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Gulu, akurikiranweho ibyaha bikomeye birimo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko no kwangiza imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni.
Gen Moses Ali yahamagajwe igitaraganya n’Inteko Ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu, ihagarikaga imirimo mu gihe cy’isaha imwe ngo habanze hamenyekane irengero rya Depite Kyagulanyi hamwe na bagenzi be Gerald Karuhanga, Francis Zaake na Paul Mwiru.
Yagize ati “Depite Kyagulanyi Ssentamu yajyanywe ku bitaro bya gisirikare bya Gulu kugira ngo avurwe, ariko ubu ameze neza. Yasanganywe imbunda, bityo ejo azagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare i Gulu.”
Gusa umugore wa Bobi Wine, Barbie Itungo, yateye utwatsi amakuru y’uko umugabo we yari afite intwaro ndetse ngo ntazi kuzikoresha.
Aba badepite hamwe n’abandi bantu bose hamwe bagera kuri 33 bafashwe ku wa Mbere mu kavuyo kavutse mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gace ka Arua, hashakwa umudepite usimbura mu Nteko Ishinga Amategeko, Ibrahim Abiriga wishwe arashwe mu mezi abiri ashize.
Abadepite bafashwe bari bashyigikiye umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Kasiano Wadri, wari uhanganye na Nusura Tiperu wo mu ishyaka NRM rya Perezida Museveni, icyo gihe akaba yari yaje kumwamamaza, maze atashye abatavuga rumwe n’ubutegetsi baramwitambika.
Muri ako kavuyo umushoferi wa Bobi Wine witwa Yasin Kawuma yararashwe ahita apfa ndetse imodoka itwara ibikoresho bya Museveni yangizwa ikirahuri cy’inyuma.
Nyuma Perezida Museveni yahise avuga ko abantu bose bashaka kwifashisha urugomo ngo batere ubwoba abaturage ba Uganda bagomba kubibazwa binyuze mu nzira z’amategeko. Mu gihe aba bafunzwe, amatora yo yabaye kuri uyu wa Gatatu.
Nk’uko New Vision yabitangaje, Umuvugizi wa Polisi yo Majyaruguru y’Uburengerazuba, Josephine Angucia, yabwiye itangazamakuru ko Wadri yatawe muri yombi afite imbunda ya pistolet n’amasasu 12, yiyemerera ko afite uburenganzira bwo kuyitunga.
Bobi Wine we ashinjwa kwangiza imodoka iherekeza Museveni, hakiyongeraho ko bamusanganye imbunda ebyiri za mashinigani nto, SMG, bivugwa ko yari atunze binyuranyije n’amategeko, zafatiwe mu cyumba yabagamo mbere yo gutabwa muri yombi, muri Pacific Hotel.
Imbunda imwe yarimo amasasu 16 mu gihe indi yari ifite 19 ndetse ngo Polisi yahasanze ibinini 46 bikekwa ko ari ibiyobyabwenge.