Depite Kyagulanyi Robert (Bobi Wine) akomeje kugaragara kenshi yigisha urubyiruko ndetse anarushishikariza kuba umusemburo w’ impinduramatwara ikenewe mu gihugu cya Uganda.
Uyu mu depite ashingira kuri ibi yerekana uburyo Perezida Museveni yari afite ibitekerezo byiza akigera ku butegetsi ngo kuko nawe yari urubyiruko.
Ubwo kuwa 10 Ukwakira 2018, umudepite uhagarariye Akarere k’ Uburasirazuba bwa Kyadondo , Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yari mu rusengero Kamwokya Catholic Parish yabwiye urubyiruko kwihagararaho bagaharanira uburenganzira bwabo bakanakwirinda ibinyoma by’ abanyapolitiki.
Ati” Ntumuzagurishe imitima yanyu nzi neza ko muri mwe harimo abo Perezida Museveni yahaye amashilingi menshi kugira ngo bamuyoboke!”
Kuri iyi ngingo ya bamwe mu rubyiruko bahawe amashilingi na Perezida Museveni, Kyagulanyi asanga icyo uru rubyiruko rukeneye Atari amafaranga gusa ahubwo ngo rukeneye ubuyobozi bwiza bushobora gushyiraho ikirere cy’ ubukungu buboneye bityo abantu bakihangira imirimo aho guhora bategereje guhabwa.
Aha naho, Kyagulanyi yahuye n’ abanyayuganda batuye ndetse n’ abakorera muri Kenya cyane cyane urubyiruko gutekereza ku gihugu cyabo no kugira uruhare mu mpinduramatwara.
Ibihugu bikomeye ku Isi byatangiye urugamba rwo gushaka gukura Perezida Museveni ku ngoma bakoresheje urubyiruko rwo muri Uganda rwize ariko rutagira kazi.
Uyu mugambi watangiye kugaragara mu myigaragambyo igenda ikorwa hirya no hino mu mijyi ya Uganda aho bigaragara ko abayitabira benshi ari urubyiruko.
Kimwe n’ ahandi hose ku Isi, abifuza impinduramatwara ya politiki bakoresha urubyiruko kuko ibarurishamibare yerekana ko ari rwo rwinshi.
Abaturage ba Uganda 77% bafite imyaka iri munsi ya 30 byumvikane ko ari urubyiruko , na none benshi muri bo bafite amahirwe yo kuba barize ariko nturobone akazi.
Mu gihe cyose uburenganzira bw’ uru rubyiruko rwo muri Uganda rutazubahirizwa rushobora gukoreshwa ku nyungu z’ abanyapolitiki ndetse no kwigaragambya mu gihe byose bisabwa n’ abarwanya Leta.
Sunday
Rushyashya nimutagira ubwenge muragenda nakagame. Mwandike kubwicanyi bwa kagame mureke Sabalwanyi