• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Editorial 15 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Depite Kyagulanyi Robert (Bobi Wine) akomeje kugaragara kenshi yigisha urubyiruko ndetse anarushishikariza kuba umusemburo w’ impinduramatwara ikenewe mu gihugu cya Uganda.

Uyu mu depite ashingira kuri ibi yerekana uburyo Perezida Museveni yari afite ibitekerezo byiza akigera ku butegetsi ngo kuko nawe yari urubyiruko.

Ubwo kuwa 10 Ukwakira 2018, umudepite uhagarariye Akarere k’ Uburasirazuba bwa Kyadondo , Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yari mu rusengero Kamwokya Catholic Parish yabwiye urubyiruko kwihagararaho bagaharanira uburenganzira bwabo bakanakwirinda ibinyoma by’ abanyapolitiki.

Ati” Ntumuzagurishe imitima yanyu nzi neza ko muri mwe harimo abo Perezida Museveni yahaye amashilingi menshi kugira ngo bamuyoboke!”

Kuri iyi ngingo ya bamwe mu rubyiruko bahawe amashilingi na Perezida Museveni, Kyagulanyi asanga icyo uru rubyiruko rukeneye Atari amafaranga gusa ahubwo ngo rukeneye ubuyobozi bwiza bushobora gushyiraho ikirere cy’ ubukungu buboneye bityo abantu bakihangira imirimo aho guhora bategereje guhabwa.

Kuwa 13 Ukwakira 2018, Uyu munyapolitiki ari muri Kenya aho yagiranye ibiganiro n’ abadepite ariko n’ abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi, nk’ uko byatangajwe na Chimpre.

Aha naho, Kyagulanyi yahuye n’ abanyayuganda batuye ndetse n’ abakorera muri Kenya cyane cyane urubyiruko gutekereza ku gihugu cyabo no kugira uruhare mu mpinduramatwara.

Ibihugu bikomeye ku Isi byatangiye urugamba rwo gushaka gukura Perezida Museveni ku ngoma bakoresheje urubyiruko rwo muri Uganda rwize ariko rutagira kazi.

Uyu mugambi watangiye kugaragara mu myigaragambyo igenda ikorwa hirya no hino mu mijyi ya Uganda aho bigaragara ko abayitabira benshi ari urubyiruko.

Kimwe n’ ahandi hose ku Isi, abifuza impinduramatwara ya politiki bakoresha urubyiruko kuko ibarurishamibare yerekana ko ari rwo rwinshi.

Abaturage ba Uganda 77% bafite imyaka iri munsi ya 30 byumvikane ko ari urubyiruko , na none benshi muri bo bafite amahirwe yo kuba barize ariko nturobone akazi.

Mu gihe cyose uburenganzira bw’ uru rubyiruko rwo muri Uganda rutazubahirizwa rushobora gukoreshwa ku nyungu z’ abanyapolitiki ndetse no kwigaragambya mu gihe byose bisabwa n’ abarwanya Leta.

 

2018-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Minisiteri ya siporo yahagaritse amatora yagombaga kuvamo uzayobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley Ball, basabwa gushyiraho amategeko ayagenga

Editorial 26 Mar 2021
Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Editorial 29 Nov 2017
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Editorial 26 Apr 2024
Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Editorial 12 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    October 16, 20182:53 pm -

    Rushyashya nimutagira ubwenge muragenda nakagame. Mwandike kubwicanyi bwa kagame mureke Sabalwanyi

    Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Editorial 14 Sep 2021
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU
Mu Rwanda

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Editorial 13 Jan 2017
Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu
Amakuru

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Editorial 12 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru