Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, umudepite akanaba umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda. Mu butumwa uyu muhanzi yagendaga acisha kuri Twitter ye nimugoroba ari mu bwihisho, yatabazaga avuga ko Polisi yamaze kugota hotel yitwa City Hotel yarimo, ndetse ko abenshi mu bari bitabiriye igitaramo cye bamaze gutabwa muri yombi ari na ko abandi bakubitwa.
Bobi Wine wahigishwaga uruhindu yagombaga gukorera igitaramo mu karere ka Jinja gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, gusa birangira we n’abantu be birukanwe mu mujyi na Polisi.
Ati” Polisi yirukanye abantu bacu mu mujyi wa Jinja ibatunze imbunda, ibageza i Lugazi. Bakubise bamwe muri bo, babata muri yombi banabakurura baberekeza mu modoka za polisi zabajyanye ahantu hataramenyakana kandi nta cyaha bakoze.”
Bobi Wine yavuze ko bijya gutangira Polisi yagose Hoteli bari bari kuruhukiramo mbere yo kujya mu gitaramo. Nyuma ngo abo bari kumwe batawe muri yombi, Polisi ikikiza ako gace ari na ko inamuhiga.
Bobi avuga ko atumva impamvu Polisi yategereje ko umwijima uza kugira ngo abe ari bwo ikora ibyo yari igambiriye, bityo agasanga ibyabaye byari byarateguwe.
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko kuva nimugoroba kugeza magingo aya Bobi Wine akihishe, gusa akaba agishakishwa na Polisi ya Uganda.
Mu butumwa Bobi Wine aheruka kwandika kuri Twitter ye, yavuze ko Polisi yafunze imihanda yose mu rwego rwo kumushakisha, gusa akaba adashobora kuyigaragariza ngo kuko acyibuka urwo yaboneye muri Arua.
Ibyabereye Arua Bobi Wine avuga byabaye muri Kanama uyu mwaka, aho inzego z’umutekano za Uganda zamukoreye iyicarubozo zimushinja gutera amabuye imodoka za Perezida Museveni.
Ibyabaye kuri Bobi Wine kandi byatumye abantu batandukanye bahaguruka, bamagana ibikorwa by’ubunyamaswa leta ya Uganda ikomeje gukorera uyu mudepite. Mu bagize icyo bavuga, harimo D.r Kiiza Besigye urwanya ubutegetsi bwa Museveni. Uyu yavuze ko ibyabaye bihagije, bityo ko ari cyo gihe cyo guhaguruka bagahangana n’ihohoterwa NRM ikomeje gukorera abatavuga rumwe na yo.