• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege

Editorial 31 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umuhanzi ubifatanya no gukora politike, Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] yafashwe n’inzego z’umutekano ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Entebbe ajya mu mahanga kwivuza.

Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, yari atwawe n’ikipe y’abaganga be ndetse n’abamwitagaho mu bitaro bya Lubaga aho amaze igihe arwariye nyuma yo kuva mu munyururu.

Chimpreports itangaza ko Bobi Wine yari agiye kuvurizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaruwe ahagana saa 7:30 z’ijoro, yaherekejwe n’abamwunganira mu mategeko, umuryango we n’igihiriri cy’abafana.

Yabanje kwemererwa kwinjira mu kibuga nk’abandi bagenzi gusa indege yagombaga kumutwara ihageze yangiwe kwinjira ahubwo inzego z’umutekano zihita zimufata zimujyana muri Kiruddu Hospital.

Mu masaha ya mugitondo, undi mudepite witwa Francis Zaake uhagarariye agace ka Mityana, na we yangiwe gusohoka mu gihugu ubwo yari agiye kwivuriza mu Buhinde.

Depite Zaake yafungiwe ku kibuga i Entebbe umunsi wose kugeza ubwo na Kyagulanyi (Bobi Wine) yahageze na we bahita bamufunga. Aba bombi basubijwe i Kampala mu modoka imwe bajyanwa mu bindi bitaro.

Uko ari babiri bavuga ko basigiwe ubumuga n’inkoni ndetse n’iyicarubozo bakorewe ubwo bari bafunzwe.

Bangiwe gusohoka igihugu mu gihe barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gulu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018.

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo yavuze ko Bobi Wine na Zaake bazemererwa kujya kwivuza hanze abaganga b’inzobere ba guverinoma bamaze kubasuzuma bakemeza niba uburwayi bwabo bukeneye ubuvuzi bwisumbuye.

Depite Zaake umaze igihe arembye yageze ku kibuga cy’indege abapolisi baramufata bahamufungira amasaha agera muri atanu

Chameleone yasuye Bobi Wine mu bitaro mbere y’amasaha make ngo ajye kuvurirwa hanze

2018-08-31
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Editorial 12 Mar 2018
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

Editorial 09 Sep 2021
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Editorial 26 Mar 2020
Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali

Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali

Editorial 24 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga
IKORANABUHANGA

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Editorial 04 Apr 2018
Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa
IMIKINO

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Editorial 15 Dec 2017
Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson
Uncategorized

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Editorial 06 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru