Umuyobozi w’umutwe wa Politiki “People Power”, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome bw’indengakamere byakorewe Kizza Besigye wahoze ayobora ishyaka FDC bikozwe na Polisi ya Uganda kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2019. Besigye wiyamamarije kuyobora Uganda inshuro enye, yari yateguye inama yari kubera kuri Mandela Stadium Namboole kuri uyu wa mbere. Gusa ubwo yari munzira yaje gutangirwa na Polisi ya Uganda imumenaho amazi arimo urusenda bakoresheje imodoka zabugenewe nuko yikubita ku modoka ye.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Bobi Wine yagize ati “namaganye nivuye inyuma ubugome bwa Polisi ya Uganda. Ntabwo tuzemera ko abanyapolitiki dukomeza gufatwa gutya n’ubutegetsi bwa Museveni, uyu muco wo kudahana ugomba gucika” Ibi byabaye mu gihe ishyaka FDC ryari ryateguye inama y’iminsi ibiri ku buryo bakwitegura neza amatora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2021. Ubuyobozi bwa FDC bwari bwabimenyesheje ababishinzwe ko bazakora inama ndetse bishyura amafaranga ya parking hanze ya stade, nkuko byatangajwe na Ingrid Turinawe ushinzwe ubukangurambaga muri FDC.
Besigye yafunzwe hamwe n’abandi bayobozi bo muri FDC. Polisi yabanje imena ikirahuri cy’imodoka ye mbere yo kumusukaho amazi menshi arimo urusenda mbere yuko afatwa. Yafungiwe kuri Station ya Naggalama mbere yuko arekurwa saa yine z’ijoro.
Kuva FDC yihuza na People Power, byateye ubwoba NRM ya Museveni ikaba ibangamira ibikorwa byose bihuza abayobozi bayo mashyaka cyane cyane ko agizwe n’urubyiruko rwiyemeje kwitabira amatora ku buryo budasanzwe. Ibi ntibyigeze bibaho muri Uganda kuko nubundi bavugaga ko watora utatora,Museveni agomba kuyobora. Ubu urubyiruko rwavutse Museveni ari Perezida rurashaka impinduka cyane cyane bihereye ku ihinduka ry’ubutegetsi. Ibi Museveni ntabikozwa kuko akomeje kugaragaza inyota y’ubutegetsi nubwo intege z’umubiri zigenda zanga. Mu nama yabaye mu minsi ishize yabereye Sochi ihuza u Burusiya na Afurika, Museveni yagaragaye asinziriye bityo abaturage ba Uganda bagaragaza ko batishimiye imyifatire y’umuyobozi wabo mu ruhando mpuzamahanga.