Muri iki cyumweru tugiye gusoza, umutekano muke ukomeje kurangwa mu mugi wa Goma no mu nkengero aho abaturage biyise wazalendo bo mu mitwe inyuranye barwana hagati yabo cyangwa bakarwana n’ingabo zicyo gihugu FARDC kandi Perezida Tshisekedi yarabahurije hamwe ngo barwanye M23.
Wazalendo ni abaturage barenga 60,000 bahawe intwaro na Leta ya Congo nta ngengo y’imari ihagije yashyizweho, none ubu babaye ikibazo gikomeye ku mutekano w’umujyi wa Goma n’utundi duce tuyikikije.
Abadepite bari bashimye icyemezo cya Leta ya Congo cyo gutanga izi ntwaro, bishingiye ku rwango rushingiye ku moko by’umwihariko rwanga abatutsi.
Perezida wa RDC Tshisekedi, akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za FARDC, ubwe ntazi umubare nyawo w’aba barwanyi yatanze intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikiyongeraho abarwanyi b’imitwe ya FDLR, biyivanzemo n’abitwa Wazalendo.
Ukuri ni uko aba barwanyi b’imitwe ya Wazalendo na FDLR biberaga ku bujura bw’inka z’abatutsi ba Congo, gushimuta abagize ubu bwoko, babasaba gutanga amafaranga y’inyoroshyo (rançon), byose bigamije gusohoza umugambi w’ivangura n’irondabwoko rirwanya abatutsi. Nyuma yo gutsindwa bikomeye n’umutwe wa M23 mu bice bya Masisi, Rutshuru, na Nyiragongo, benshi muri bo bahungiye mu mujyi wa Goma, Mugunga, ndetse n’igice cya Nyiragongo, aho ubu bahohotera abaturage bashaka uburyo bwo kubaho.
Abadepite bose bo muri Kivu y’Amajyaruguru bazwiho gukabya mu rwango rwabo rw’ivangura n’irondabwoko ryibasira abatutsi, bashyigikiye igitekerezo cyo gutanga intwaro ku mitwe y’abarwanyi ba FDLR n’indi yitwaje amoko, bakoresha no kubiba urwango rw’abatutsi mu mitima y’abaturage. Nyamara, nta n’umwe wigeze yibaza ku ngengo y’imari yagombaga gufasha abo barwanyi b’abitwa Wazalendo.
Mu nkengero z’umujyi wa Goma haramutse havuga amasasu hagati ya FARDC na Wazalendoo, bikaba byabereye muri Teritwari ya Nyiragongo ahazwi nka Kanyaruchinya
Ni imirwano yaramutse ihuza impande zombi kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024.
Mu mugi wa GOMA harangwa umutekano muke kubera umubare munini w’abarwanyi batagira umushahara aho usanga barwana hagati yabo. Nta wabura kwanzura ko Tshisekedi ariwe uri inyuma y’umutekano muke muri GOMA.