• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Editorial 09 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ntibikiri ibanga ngo bibe byaguma hagati y’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC kuko umwotsi umaze iminsi ututumbayo wagaragariye buri wese. Ubu Pasiteri Deo Nyirigira yashyizwe ku ruhande na Kayumba Nyamwasa, ndetse yitwa umwanzi wa RNC biturutse ku kuba hari amafaranga atahaye Sebuja Kayumba Nyamwasa yavuye hirya no hino mu bayoboke buyu mutwe muri Uganda. Nyuma yo kubona ko imisanzu Kayumba Nyamwasa ayishyirira mu mufuka, Deo Nyirigira nawe yakusanyije imisanzu muri Uganda nawe yikubitira umufuka.

Mu minsi ishize Kayumba Nyamwasa yakoranyije abanyaruhago be bamufasha gusarura amafaranga hirya no hino aribo Epimaque Ntamushoboram Ally Abdul Kalim Nyarwaya n’umukuru w’abanyaruhago akaba na muramu we, Frank Ntwari kugirango bige ku kibazo cya Deo Nyirigira washatse kurya nka Sebuja. Iyi nama yakurikijwe n’indi yateranyije abagize RNC Nakivale muri Mbarara, ahakorera AGAPE, urusengero Bishop Deo Nyirigira yakoresheje ashakisha abayoboke ba RNC muri Uganda ; mu bibazo byagiye ahagaragara harimo ko ababyeyi bashaka kumenya abana babo bajyanywe kurugamba muri Kongo niba bakiriho cyangwa barapfuye, kuba bamaze igihe batanga amafaranga batazi icyo akora.

Muri iyo nama kandi nibwo batunguwe no kubona agatabo Bishop Nyirigira yandikagamo abatanze amafaranga, ariko we akaba yari amaze igihe yarumvishije Kayumba Nyamwasa ko nta misanzu iva muri Uganda kandi ko nta mpamvu yo kubagondoza kandi batanga abana babo ku rugamba ; iyi ngingo Kayumba Nyamwasa yayumvise vuba kuri mu mushinga we wa RNC wo gusaruramo amafaranga, yagombaga agakingirizo ahuma abantu hirya no hino ku isi abereka ko afite ingabo muri Kongo, niyo mpamvu yabyumvise vuba, ariko Bishop Deo Nyirigira agakomeza kubyakira.

Mu rwego rwo kugaragaza ko nawe ari mu banyamuryango bibanze, Deo Nyirigira  yatanze umwana we Felix Mwizerwa nawe ajya muri Kongo ; iki nacyo cyahumye amaso Kayumba yumva ko abanyamuryango ba Uganda ari abakene, umusanzu wabo ari ugutanga abana bajya ku rugamba kandi baratangaga miliyoni 10 buri kwezi, Bishop Nirigira agakubita umufuka.

Ubu muri RNC harimo amazina mashya; nubwo Abanyarwanda bazi ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ninde mitwe ku izina ry’ibigarasha, abo muri RNC  kwa Kayumba Nyamwasa bita iryo zina  abatumva Kayumba ibigarasha, naho iyo wiswe umuyuda, biba bivuga ko uri mu gice cyo kwa Jean Paul Turayishimye no kwa Rwigara. Bishop Deo Nyirigira kubera kurya amafaranga aya mazina yose yamuhuriyeho.

Mu myanzuro y’inama, Frank Ntwari yahise yiyemeza kwivuganira na komite muri Uganda aho yababwiye ko nta kintu na kimwe bazongera kuvugana na Bishop Nyiligira ko bazajya bakorana na Dr Tumwine kugeza igihe Kayumba Nyamwasa azatanga amabwiriza mashya.

Umubitsi wabo ngo yatangajwe n’ibikorwa bya Nyirigira yubahaga nk’umukozi w’Imana, nuko ngo aravuga ati yewe “byabirura byambaye uruhu rw’Intama ntimubishakire ahandi twaraziwe” ubwo ashaka kuvuga Deo.

Cyakora benshi ngo ntabwo batangajwe n’ubujuru bwa Nyirigira Deo wiyita Bishop ngo kuko subwambere yibye kuko hari n’abandi yibye izuba riva harimo n’umugabo bivugwa ko ariwe wamukoreye ubukwe akana mubera Bestman ashaka umugore wakabiri afite ubu akaba ari umugore wa gatatu uzwi amaze kubyarana nawe! Bamwe bati se ahubwo iyo yibera Hajji bikagira inzira.

Iminsi ibiri nyuma y’inama hagarutse Epimaque Ntamushobora nabagenzi be bafite ubutumwa burimo amabwiriza yihariye agira ati « Guhera ubu Dr. Tumwine niwe uhagarariye RNC muri Mbarara, bidatinze kandi mushyireho ubuyobozi bushya Nyirigira Deo atarimo kuko yamaze kuba ikigarasha” natwe tubyumvise tuti ni akumiro ubwo RNC nayo isigaye igira ibigarasha.

Deo Nyiligira akimara kumenya ko Kayumba amwubikiye imbehe kubera ubujura bwe, ngo yahise atura umujinya Dr. Tumwine wari wamusimbujwe, kukagambane ka Bishop Nyirigira Deo ubu yarigishjwe n’abantu biyita abashinzwe umutekano akaba yaraburiwe irengero kimwena Rutabana Ben!!

Ubu Nyirigira Deo ngo ameze nk’inzoka yakomeretse arahitana ibiti n’amabuye, ubu abari muri opozisiyo muri Uganda bafite ubwobo bw’icyo gisambo cy’umwicanyi Deo! Cyakora, nabo barahiga bati urabeshya nanyina w’undi abyara umuhungu kuko nabo baramugenda runono kubera abantu amaze guhemukira n’umutungu utagira ingano amaze kubiba. Barahiga bati nihadapfa nyirurugo harapfa igisambo Deo.

Birahwihwisa ko Deo Nyirigira afatanyije n’uwitwa Sam Ruvuma ngo n’abandi babihemu bari mumugambi wo gutangiza irindi shyaka nako gira uti ikindi kiryabarezi bazakomeza kuboneramo amaramuko babeshya ko bagamije gucyura abanyarwanda.

Rushyashya yiyemeje gukomeza kubakurikiranira iyi nkuru…….

2020-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Editorial 14 Mar 2021
Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Editorial 09 May 2021
Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Editorial 02 Jan 2018
Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa

Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa

Editorial 11 Nov 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru