Na : Tom Ndahiro
Dukomeje kwibuka no kwibukiranya ngo amateka yacu atazaducika tukajya tuyabwirwa n’abatarayabayemo.
Muri Mutarama 1994, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR zari zimaze kumva ko zitaje ahantu horoshye. Interahamwe n’impuzamugambi bari bamaze kubereka gahunda yabo.
Ku itariki ya 17 Mutarama 1994, Umuyobozi wa MINUAR, Jacques Rogers Booh-Booh yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyakora bakomoka ku mugabane wa Afrika.
Yari yahuye nabo ababwira uko bimeze ariko cyane cyane ibyo bari bamaze kwibonera mu myiteguro y’ibitero bari barabwiwe ko bigamije gutsemba Abatutsi.
Booh-Booh nawe wari umudiplomate ukomoka mu gihugu cya Cameroun, yababwiye ko bafite gihamya ko hari imyitozo ya gisirikare yahabwaga abasivili benshi (Interahamwe n’impuzamugambi) kandi ko hatangwaga imbunda nyinshi kandi ziri mu byiciro binyuranye.
Ibijyanye no kuba hari intwaro zihishe ahantu hatandukanye kandi hatari mu buyobozi busanzwe bwa gisirikare, bari bamaze kubyibonera batagishidikanya.
Umwe mu bahaga MINUAR amakuru kenshi harimo na Twagiramungu Faustin ubu uhakana ko na TURATSINZE yagejeje kuri Gen. Romeo Dallaire atamuzi.
Uko guhakana, kwa TWAGIRAMUNGU biri mu kinyamakuru the Digital Journal cyo kuwa 15 Mutarama 2014 mu kiganiro yagiranye n’umunyamakurukazi Judi Rever.
Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma
Ibyo avuga nyuma y’imyaka 20, ubona atari ugusaza cyangwa politiki yo gushaka kwiyegereza FDLR gusa ahubwo harimo no kwirengagiza bikabije.
Muri raporo ya Loni y’itsinda riyobowe na Ingvar Carlsson, yasohotse mu mpera z’umwaka w’1999, havuzwe mu buryo bweruye ko uwahaye amakuru Dallaire ari Twagiramungu Faustin.
Ayo mazina ye yombi yanditse muri iyo raporo yagaragazaga uruhare rwa Loni mu gutererana abanyarwanda. Twagiramungu anahakana ko abayobozi ba MINUAR babonanye na Habyarimana bakavugana nawe ibyo banditse muri Fax yagiye New York ku wa 11 Mutarama 1994.
Jacques Rogers Booh-Booh
Ikitanditsemo n’ amazina y’ababyeyi be, wenda byatuma ahakana ko uwavuzwe atari we. Cyakora uwanditsemo ni uwigeze kuba Minisitiri w’intebe, kandi ntawe bahuje amazina wageze muri urwo rwego.
Nyuma y’iyo raporo, ntaho Twagiramungu ahakana ko atari we watanze amakuru. Igihe cyonyine yatangiye guhuzagurika ni mu gihe yatangaga ubuhamya bushinjura abajenosideri muri ICTR.
Aho MINUAR yabonaga amakuru ho hari henshi nkuko twigeze kubyandika ko imiryango irimo CLADHO na CCOAIB batanze amakuru nabo atabaza.
Booh-Booh avugana n’abo banyafurika bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, hari hashize iminsi itatu (14 Mutarama) inzego z’ubutasi bwa gisirikare z’u Bubiligi zigaragaje ko zifite impungenge zikomeye.
Izo nzego z’ubutasi zari zifite amakuru ya gihamya ko abasirikare ba leta ya Habyarimana bashobora kuzibasira abasirikare baje gucunga amahoro mu Rwanda, ngo ariko cyane cyane Ababiligi.
Izo nzego zari zinafite n’amakuru ku mikoranire ya hafi y’abasirikare abajandarume n’Interahamwe. Ibi byo ariko ntibyari binakeneye ubutasi buhambaye kuko ari KANGURA na RTLM bibasiraga Ababiligi ku buryo butihishira, ubona ko hari ababoshya.
Impungenge z’ababiligi zabaye impamo ku itariki ya 7 Mata 1994.Ubwo hicwaga abasirikare babo cumi n’umwe.
Ibyo kuba hari umugambi wa jenoside y’Abatutsi, byari byaranavuzwe muri raporo y’umuryango nyarwanda urengera uburenganzira bwa muntu uzwi ku izina ARDHO. Raporo yo ku itariki 1 Ukuboza 1993.
ARDHO batangaje ko bakurikije ubwicanyi bwari bumaze iminsi bwibasira abatutsi, bakanashingira kubyo abicanyi bivugiraga ubwabo, bemeje ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi.
ARDHO yakoresheje ijambo “extermination” y’abatutsi bitwaga ko ari ibyitso by’Inkotanyi.
Ese ni ARDHO n’Ababiligi gusa bari bazi ayo makuru? Ese ibimenyetso by’umugambi wa jenoside ni imyitozo ya gisirikare gusa, cyangwa hari ibindi? Twagiramungu arahakana ibyavuzwe bikanaba kubera amazinda y’iza bukuru cyangwa ni n’ingengabitekerezo imurimo? Ibi byose bizagira umwanya wabyo uhagije wo kubivuga.
Kugira ngo umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/