Uwiringiyimana Théogène [Theo Bosebabireba] amaze iminsi mu bitaro mu Mujyi wa Kampala aho yatezwe n’amabandi akamukubita akamusigira inguma.
Uyu muhanzi yagiye i Kampala mu bihe byakurikiranye n’ihagarikwa rye mu Itorero rya ADEPR nk’igihano cy’amakosa ashinjwa arimo ingeso z’ubusambanyi, gutera abakobwa inda n’ibindi.
Kuwa 27 Mutarama 2018, Theo Bosebabireba yagiye kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo i Kampala mu bice byo hirya y’umujyi. Ubwo yari mu nzira ataha, yahuye n’agatsiko k’amabandi ashaka kumwambura ibyo yari afite ashatse guhangana arakubitwa ndetse aremwa ibisebe byinshi ku mutwe no ku maboko.
Yahise ajya kuvurirwa ahitwa Mukano Arbet ari nabwo inkuru yo gukubitwa kwe yasakaye mu Rwanda inakurikirwa n’igihuha cyavugaga ko ‘Theo Bosebabireba yashizemo umwuka’ ariko umuryango we wahise ubyamagana.
Mu mashusho Theo Bosebabireba yohereje i Kigali, agaragara yambaye ikositimu hejuru y’umupira wirabura n’ibipfuko ku mutwe no ku maboko; ahumuriza abakunzi be ababwira ko ubu yorohewe ndetse ko yavuye mu bitaro.
Yagize ati “Nyuma y’ibyambayeho, nyuma y’amakuba n’ibigeragezo nahuye nabyo, ubu ndumva ntangiye kugira imbaraga, ndumva ntangiye gukira mbyizeye. Ndizera ko ntazasubira mu gitanda kwa muganga cyangwa gusubira kuryamayo.”
Yanashimiye abantu bose bamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, ngo hari abamusuye baturutse mu Rwanda n’abandi biganjemo abapasiteri bo muri Kampala bamufashije mu buryo bwose bushoboka.
Yagize ati “Ikindi nshimira Imana ni uko nabonye ubufasha bw’abantu, hari abantu bagiye bava mu Rwanda hari abapasiteri bagiye bava mu Rwanda bakaza bakansura muri iyi minsi ndetse n’abapasiteri ba hano muri Kampala bagiye bagerageza kungeraho bampa ubufasha butandukanye, Imana ibahe umugisha mwinshi.”
Theo Bosebabireba yanashimiye umugore we wamufashije cyane nubwo atabashije kujya kumurwaza. Ati “Ndashimira n’umudamu wanjye na we yagize icyo amarira nubwo atari hafi yanjye buri munsi.”
Uyu muhanzi amaze gusohora aya mashusho avuga ibyakurikiye gukubitwa kwe, havuzwe andi makuru avuga ko abapasiteri bakomeye muri ADEPR bamaze igihe mu mwiherero i Kampala ariko batigeze bamusura.