Nyuma yaho u Rwanda rukuriyeho sitati yemerera abaturage barwo bahungiye mu mahanga nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, impunzi ziri muri Brazaville zisaga ibihumbi 8 zibayeyo nta byangombwa zifite.
Aba banyarwanda bari barahungiye i Brazaville batangiye gutabwa muri yombi baryozwa kuba babaye muri iki gihugu binyuranye n’ amategeko kuko Leta irabasaba kwerekana urupapuro rw’ inzira (passeport) bavanye kuri ambasade y’ u Rwanda muri icyo gihugu.
Nubwo bimeze bityo. Ishami rishinzwe impunzi mur Loni, HCR ritangaza ko ku bantu bafite impamvu zifatika zibabuza gudataha mu Rwanda bagumanye sitati zibemerera kwitwa impunzi.
Ku rundi ruhande, hari abanyarwanda 200 bashinze ishyirahamwe ryita ku bana b’ ingimbi bavukiye aho i Brazaville bakaba bafashwa na HCR.
Benshi muri aba bana banze no kugana ambasade y’ u Rwanda muri Congo-Brazaville aho bavuga ko batanifuza gutaha mu Rwanda k’ ubw’ umutekano wabo.