Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 y’Amadolari ya Amerika na Banki y’Amajyambere y’ibihugu by’ibiyaga bigari (BDEGL) izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Amasezerano ajyanye n’iyo nguzanyo yashyizweho umukono hagati y’abayobozi ba Banki zombi kuri uyu wa 31 Kanama 2018.
Iyo nguzanyo ngo izakoreshwa mu kubaka inzu zicirirtse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe kiri imbere ngo ikaba yazanerekezwa mu kongera amashanyarazi avugururwa.
Umuyobozi wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko umubano hagati y’ibigo byombi usanzwe kandi bikorana neza.
Muri rusange BDEGL imaze kuguriza BRD miliyoni 16 z’Amadolari y’Amerika, iyo nguzanyo ikaba yishyurwa ku nyungu ya 5%.
Umuyobozi wa BDEGL, Emmanuel Ntaganda, yavuze ko BRD ari iya mbere mu kubahiriza amasezerano.
Ati “Kuva twakorana na BRD nta kibazo turagirana, yishyura neza ndetse n’imishinga iba yaragaragaje iyikora uko bikwiye. Ibi ni byiza kuko ibikorwa bigera ku baturage ari bo bahenerwabikorwa, bikabateza imbere”.
Uwo mugabo wanakoze muri BRD, yongeraho ko iyo Banki ari intangarugero mu mabanki yo mu bindi bihigu akorana na BDEGL.
BDEGL ikorera mu bihugu bitatu ari byo U Rwanda, u Burundi na RDC.