Mu myaka hafi ibiri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), imaze isezeranye na Leta kwishyuza abigiye ku nguzanyo ya buruse mu mashuri Makuru na Kaminuza, yatangaje ko imaze kubasha kugaruza Miliyari 5.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Ukwakira 2016, BRD yasinyanye na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) amasezerano ayiha inshingano zo gutanga amafaranga ya buruse ku banyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga na leta ariko ikanishyuza abarangije kwiga bamaze kubona akazi.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Rutabana Eric, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu hari umubare munini w’amafaranga y’inguzanyo ataragaruzwa ariko hari ayamaze kugaruzwa kandi bagikomeje umurego.
Mu mibare, iyi banki yagaragaje ko inguzanyo zimaze gutangwa zigera kuri miliyari 80 Frw, zahawe abanyeshuri barenga gato 70 000. Rutabana avuga ko bahawe inshingano zo kugaruza aya mafaranga hari miliyari 12 Frw zimaze kugaruzwa.
Yagize ati “Kuva mu 2016 kugeza none aho inshingano zo kwishyuza zaviriye muri Mineduc n’ibigo biyishamikiyeho bikaza muri BRD, tumaze kwishyuza miliyari 5.1 Frw. Muri za miliyari 80 Frw hamaze kugaruka agera kuri miliyari 17 Frw”.
Yakomeje avuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye z’abarangije kwiga batinda kubona akazi ngo batangire kwishyura.
Ubusanzwe iyi banki iri kwishyuza umuntu wigiye ku nguzanyo ya buruse buri kwezi yishyura 8% by’umushahara mbumbe we, hishyurwa amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi wongeyeho ahabwa umunyeshuri ngo amutunge buri kwezi. Abishyuzwa ni abize kuva mu 1980.
Umuyobozi muri BRD ushinzwe kugaruza inguzanyo za buruse, Matata Claudine, yagarageje ko bamaze kubona urutonde rw’abigiye ku nguzanyo ariko haba hasigaye gukurikirana imyirondoro yabo n’aho bakorera.
Yahamagariye abafite akazi bigiye ku nguzanyo kwihutira kwegera BRD, bakishyura nk’uko abandi babitangiye.
Yagize ati “N’abandi batere intambwe bakore nk’iby’abandi bakora kugira ngo batugabanyirize imbogamizi[…]Niba bagomba kwishyura amafaranga runaka, bayarangiza bagahagarika. Bagerageze gusoma itegeko. Ikindi ni uko hazagera igihe dutangire gukoresha itegeko, dusabe ko bishyura amande.”
Urete ibyo kwishyuza, BRD yatangaje ko mu gutanga inguzanyo zisigaye zigerera igihe ku bo zigenewe, uretse bake ku giti cyabo baba batujuje neza amakuru asabwa nka konti.
Kugeza ubu BRD itanga inguzanyo ku banyeshuri 28,500 biga imbere mu gihugu, n’abiga hanze 365.
BRD iri mu bukangurambaga bwo kwishyuza abigiye ku nguzanyo, ikagera no mu bigo kujya gusuzuma abakozi bikoresha bagomba kwishyura inguzanyo.
BRD yahawe inshingano yo gutanga no kugaruza inguzanyo za buruse ku buryo mu 2025, amafaranga yinjiza azaba ahagije ikishyura ayo abanyeshuri bakeneye nta gusaba andi leta kandi Abanyarwanda benshi bakagira amahirwe yo kugurizwa bakiga.