Uko iminsi igenda, niko Kayumba agenda arushaho kugira ubwoba kubera ibimaze kumubaho mu gihe gito bidahuye nibyo yari yateguye, ndetse bikaba bimugoye kubyumva no gutekereza ko byashoboka.
Kuva yatangira gushinga umutwe wa gisirikare yakomeje guhura n’ibibazo abajyaga muri uwo mutwe bagafatwa abandi bakicwa kugera mu bushorishori bw’ubuyobozi bw’uwo mutwe; abafashwe bugwate bashyikirijwe u Rwanda harimo n’umukuru w’uwo mutwe, Rtd Maj Habibu Mudathiru.
Ingabo za RNC na P5.
Uwari n’imandwa ya Kayumba ariwe Jean Paul Turayishimiye, wari ushinjwe ubutasi muri RNC ndetse akaba yari inyuma y’ibikorwa byose by’uwo mutwe wakoranaga na Benjamin Rutabana ubu babaye amateka muri RNC. Sibyo gusa kuko na Jean Paul Turayishimiye yarahagaritswe muri RNC nyuma yaho we yeguriye ku mirimo imwe n’imwe, gusa we yemeza ko uburyo ngo yahagaritswemo butubuharije amategeko kandi ko bizagira ingaruka kuri RNC; anemeza ko ntawe uzagera ku bikorwa yakoreye RNC.
Ni ukubitega amaso gusa usesenguye usanga Jean Paul Turayishimiye azaba ikibazo gikomeye kuri RNC no kuri Kayumba bafitanye amabanga akomeye cyane cyane ashingiye ku byaha bishinjwa uyu mutwe. Kayumba Nyamwasa akomeje kwerekena ko atagifite ingufu ahubwo muramu we Frank Ntwali niwe wabaye nyiri RNC .
Amakuru dufite n’uko Ntwali ariwe wakira amafaranga yose y’imisazu ava mu bacuruzi Kampala akoherezwa kuri mobile money [ dufitiye copie nka Rushyashya] dufite numero za mobile money we na mushiki we Rosette Kayumba na Gatete Jean Bosco ukuriye i Sosiyete Les 3 Colombes y’amakamyo, aho bakomeje kwagura ibikorwa byabo muri za Mozambique, bagura amazu y’ubucuruzi .
Ubucukumbuzi Rushyashya yakoze ikaba yemeza ko aya mazu abarirwa muri za miliyoni ya Meta, amafaranga akoreshwa muri Mozambique kandi yose akaba ari amafaranga ava mu misanzu y’abantu, abandi bari mu gatsiko ka Ntwali nabo bagiye bagira ibikorwa ahantu hatandukanye nka Zimbabwe, Uganda ndetse ni Burundi. Uko bukeye niko amatiku agenda avuka ubu I Kampala aho rugeretse hagati ya Frank Ntwali na komite ya Christophe Busigo ishyigikiwe na Rugema Kayumba ikaba ifashwa n’abandi bake bari mu Bwongereza.
Kayumba we akomeje iturufu yo kubeshya no kwizeza ibitanganza abantu, nk’uko mu nama iheruka y’ihuriro P5 yari yitabiriwe nabo yita abahutu be ( Nayigiziki Jerome na Gervais Condo) babwiye abari muriyo Congres ngo ibikorwa bigeze kure byo gukuraho leta y’u Rwanda ngo kandi kuva muri P5 platform ari ukwikura amata k’umunwa. Bongeyeho ko gahunda yose yanogejwe kuko ibihugu bibari inyuma n’ibindi bongeyeho, gusa Kayumba ameze nka wa mwana w’igitambambuga uba wumva se ari igitangaza yakumva indege ihinda ati Papa uzangurire indege kandi uwo mubyeyi nawe avuye kwikopesha ibyo bararira; nguko uko Kayumba afata Museveni, kuriwe ashoboye byose, kandi atekerezako u Rwanda rutabaho rutamufite namba. Iyo niyo turufu Kayumba akomeje gukoresha ngo abantu batamucukaho akomeze arye utwabo.
Inama ye muri Afurika yepfo ikaba ihuje abayoboke ba RNC bavuye Zambiya, Uganda, hamwe na Serge Ndayizeye usigaye wenyine muri komite muri Amerika. Charlote Mukankusi na Gervais Condo nabo bitabiriye iyo nama.
Umumotsi mukuru Nyarwaya hamwe n’abandi nabo bayitabiriye, bamwe bagiye bakoresheje impapuro mpimbano bakuye mu bihugu nka Tanzania , Zimbabwe n’u Burundi . Rushyashya irabagezaho vuba abitabiriye iyi nama ndetse n’ingirwa myanzuro izavamo.