Umuhererezi wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame witwa Brian Kagame aherutse kurangiza amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa mushiki we Ange Ingabire Kagame, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi nibwo Brian Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts.
Nyuma y’aho kuwa Gatandatu yarebye umukino wa nyuma wahuje amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) wabereye mu Butaliyani, Ange Kagame yagiye gushyigikira musaza we muto warangije amashuri.
Ange Kagame yanditse agira ati “Nuko nuko mwana muto w’umuryango wasoje amashuri yisumbuye uyu munsi.”
Ifoto y’urwibutso
Kuva ubwo imbuga za internet z’abarwanya leta y’u Rwanda bahise batangira kugaragaza ifoto ya Ian Kagame, kandi uwarangije amashuri yisumbuye ni Brian Kagame , bahimbahimba ibinyoma biterekeranye babyinjizamo na Ambasaderi Eugène Richard Gasana uhagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’abibumbye!
Ibigarasha bikunze kwibasira Perezida Kagame, byababajwe n’umwana muto mu muryango wasoje amashuri yisumbuye, kugeza n’ubwo babura icyo bavuga ngo Ian Kagame asa na Ambasaderi Eugène Richard .Ngirango nuko bombi ari ibikara bakaba bafite n’amaso manini, ariko ubundi ntanahantu nahamwe basa, kandi niyo basa , abantu gusa n’ibisanzwe mubuzima bw’abantu.
Cyiza Davidson