• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Brig. Gen. Nzabamwita yasabye ibihugu bya Afurika gufatanya mu guhangana n’iterabwoba

Brig. Gen. Nzabamwita yasabye ibihugu bya Afurika gufatanya mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Oct 2017 Mu Mahanga

Ihuriro ry’Abayobozi b’inzego z’umutekano n’iperereza muri Afurika (CISSA) ryasabye ko habaho ubufatanye bw’ ibihugu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kugaragara kuri uyu mugabane, bikanadindiza iterambere ryawo.

Byashimangiwe ubwo hasozwaga inama ya 14 ya CISSA yasojwe kuwa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri ibera i Khartoum muri Sudani, yahuje abagera kuri 650 barimo abayobozi b’inzego z’umutekano n’iperereza, impuguke mu by’umutekano n’abarimu muri za Kaminuza.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Joseph Nzabamwita, wari umaze umwaka ayobora CISSA, yavuze ko imitwe y’iterabwoba iri kuririra mu bibazo by’umutekano ikinjiza abaturage mu bikorwa byo guhangana na guverinoma z’ibihugu byabo, ibintu binagira ingaruka ku iterambere ry’uyu mugabane.

Yakomeje agira ati “Imitwe y’iterabwoba ikora mu buryo bwihuse kandi mu ibanga. Usanga binjirira cyane mu kababaro k’abaturage n’ibindi bibazo bakabashishikariza kurwanya guverinoma zabo. Muri urwo rwego, ndasaba ibihugu bya Afurika guhuza imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo.”

Visi Perezida wa kabiri wa Sudani, Hassabo Mohammed Abdul Rahman, yavuze ko Sudani yahungabanyijwe cyane n’ibikorwa by’iterabwoba, ibya politiki, imitwe yitwaje intwaro n’amakimbirane y’imbere mu gihugu, ku buryo yiyemeje gushyigikira ibikorwa byose bigamije ituze rya Afurika.

Yavuze ko imitwe y’iterabwoba iri kwibasira cyane Afurika n’imitungo kamere yayo, bityo hakenewe ko ibihugu bihuza imbaraga kugira ngo bibashe kugera ku mpinduka mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CISSA, Shimeles Semayat, yabwiye New Times ko hakiri ibice byibasiwe cyane n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro kandi bibangamiye amahoro n’umutekano nka Libie, Somalia, Repubulika ya Afurika yo hagati na Sudani y’Epfo.

Ni imitwe irimo nka Islamic State, aho Shimeles avuga ko iri kwisuganyiriza muri Libya nyuma yo gutsindwa muri Syrie, ndetse ikaba ishobora no kuzagira ingaruka ku bihugu bituranye na yo.

Harimo kandi Al shabaab muri Somalia, imaze kwica abaturage bagera ku 5000 ndetse ikaba yarabaye ikibazo cya Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Iyo nama yanagarutse ku ngamba zaherukaga gufatirwa mu nama ziheruka, ku cyakorwa kugira ngo hirindwe ibibazo by’umutekano bishobora gushamikira ku rujya n’uruza rw’abantu.

Shimeles yakomeje agira ati “Iyi nama yasabye ibihugu bigize uyu muryango gushyria mu bikorwa izo ngamba kugira ngo tubashe kugira ubwisanzure bw’abaturage mu ngendo zitandukanye ariko tukanagabanya cyane ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.”

Umuyobozi mushya wa CISSA, Lt. Gen Mohamed Atta Al-Mulla Abbas, uyobora urwego rw’iperereza muri Sudani, yavuze ko mu gihe babasha gutsinda ibibazo by’iterabwoba n’ibindi by’imitwe yitwaje intwaro, nta kabuza hazabaho iterambere rifatika rya Afurika.

CISSA yanashimiye u Rwanda rwari rumaze umwaka ruyobora iri huriro, binatangazwa ko inama itaha izabera muri Namibia mu 2018 na Nigeria mu 2019.

-8178.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Joseph Nzabamwita

2017-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Editorial 07 Jan 2023
Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Editorial 12 Jul 2024
MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside

Editorial 10 Apr 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru