Bruce Melody ni we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018.
Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we wari ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.
Mu bitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mpande zigize igihugu, uyu muhanzi yakomeje kuza ku isonga ku buryo byatumaga benshi bamuha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa.
Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru mbere y’uko irushanwa risozwa, Bruce Melody yavugaga ko byanze bikunze ari we ugomba kwegukana irushanwa.
Nta cyahindutse cyane ku ntonde zagiye zikorwa kuko akenshi abigaranzuraga abandi mu irushanwa mu bitaramo byagiye biba niko baje imbere. Byavugwaga kandi ko Bruce Melody na Christopher bayingayingana mu buhanga n’igikundiro gusa birangiye Bruce Melody aje ku mwanya wa mbere.
Abahanzi baje muri batanu ba mbere
5 . Queen Cha yahembwe miliyoni eshatu (3)
4 . Uncle Austin yahembwe miliyoni 3,5
3 . Active bo bahembwe miliyoni 4
2 . Christopher ahembwe miliyoni 4,5
1 . Bruce Melody ahembwe miliyoni 20
Christopher niwe wegukanye miliyoni 15 ahabwa n’ izindi enye na 500 z; umwanya wa kabiri
Queen Cha yabaye uwa Gatanu
Austin ujemo bwa mbere yabaye uwa kane
Active yabaye iya Gatatu
Nyuma y’ igitaramo baturikije ibishashi
Uko igitaramo cyagenze……………..
I Gikondo ahasanzwe habera Expo niho hateraniye abakunzi b’ umuziki Nyarwanda baje kureba umuhanzi uza kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani.
Abafana bari bishimye …. Bategereje kumenya umuhanzi uza gutwara irushanwa
Byari urugendo rutoroshye ku bahanzi 10 bahatanye muri iri rushanwa, banyuze mu turere dutandukanye harimo Gicumbi, Huye, Musanze na Rubavu ibyo bakoze barabihemberwa.
Abatuye mu mujyi wa Kigali batangiye kugera i Gikondo nko ku isaha ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba aho mu myanya y’ icyubahiro bishyuraga ibihumbi bitanu naho ahasanzwe bakishyuzwa igihumbi gusa.
Nubwo byari bishyuje abantu benshi baje gushyikira umuhanzi bakunda hagati ya ‘Active, Just Family, Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Young Grace, Queen Cha, Uncle Austin na Mico The Best.
MC Buryohe na Dj Ira nibo babanje gususurutsa abantu bitabiriye iki gitaramo mbere y’uko abahanzi 10 batangira kuririmba.
MC Buryohe mbere y’ abahanzi aba ari gushyushya abafana
Abafana bahageze hakiri kare
Nubwo bishyujwe baje ari benshi
Itsinda rya Sebeya ricurangira abahanzi ryageze ku rubyiniro
Abafana barishimye …. Bategereje kumenya umuhanzi uza gutwara irushanwa
Batangiye gukata umuziki
Abagize akanama nkemurampaka barimo Manzi Lion, Twahirwa Aimable na Tonzi bamaze kugera mu myanya yabo, nibo bari bahanzwe amaso cyane kuko aribo bari bafite uruhare runini mu itangwa ry’ igikombe.
Abagize akanama nkemurampaka ‘Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi
Uyu munsi kandi twabibutsako hahembwe abahanzi babiri harimo uwegukanye irushanwa wahawe miliyoni 20 ndetse nuwarushije abandi mu kugira amajwi yo gutorwa binyuze ku mifuniko nawe wahawe miliyoni 15.
Saa moya n’ iminota 15 nibwo umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro.
Bruce Melody wari mu bahabwa amahirwe niwe wabanje kuririmba yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ntundize’.
Yaririmbye abafana basa nkaho bagikonje abandi barimo kwinjira. Izindi ndirimbo yaririmbye ‘Ikinya’na ‘ Ndumiwe’.
Bruce Melody niwe muhanzi wabanje kuririmba uyu munsi
Nubwo yaririmbye abafana bakiri kwinjira bagerageje kumufana
Khalfan niwe waririmbye bwa kabiri. Uyu muhanzi w’ umuraperi yakoze agashya aza ku rubyiniro azanywe mu isanduku iyingurwamo abapfu.
Ubwo iyo sanduku yafungurwaga ngo uyu muhanzi ayivemo hari harimo n’ inuma. Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ibaruwa’ abafana bitegerezaga ibyo akora n’ amatsiko menshi banyuzwe n’ uburyo uyu musore yari yateguye urubyiniro.
Aririmba yanyuzagamo agasaba abafana bakunda injyana ya Hip Hop gushyira amaboko hejuru bakamushyigikira. Izindi ndirimbo yaririmbye ni ‘Nabimenye ugiye’ yakoranye na Active na ‘Nabo Sibo’.
Khalfan yaje ari mu isanduku
Yari ifunze aryamyemo
Aha yari arimo kuyivamo
Ni umuhanzi uzana udushya ku rubyiniro
Asoje kuririmba bamusubije mu isanduku
Yitwaje abasore b’ ibigango bamwikorera ari mu isanduku
Khalfan yakurikiwe na mugenzi we w’ Umuraperi Jay C. Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Sibomana’, yakurikijeho ‘ I’m back’ yakoranye na Bruce Melody asoreza ku ndirimbo yitwa ‘Isugi’.
Jay C nawe uhagarariye injyana ya Hip Hop yakurikiranye na Khalfan
Yasoreje ku ndirimbo yitwa ‘ Isugi’
Christopher niwe wakurikiyeho yahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Ijuru Rito’, akurikizaho iyitwa ‘Uwo munsi’, asoreza kuri ‘ Arahagije’ yahise ishyushya abafana be bakabyina.
Christopher ni uku yari yambaye
Yakuyemo ikote kugirango abashe kubyinana n’ abafana be
Itsinda ry’ abanyamujyi rya Active niryo ryakurikiyeho, mu myambaro y’ amakote barimbanye, bahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Aisha’. Bakurikizaho iyitwa ‘Lift’, basoreza kuri ‘Final’.
Tizzo
Olivis na Derek
Itsinda rya Active nk’ ibisanzwe berekanye za mbyino zabo
Nyuma ya Active hakurikiyeho umuhanzi Mico The Best, yagiye ku rubyiniro yitwaje umukobwa ngo ushotorana ari nayo ndirimbo yahereyeho aririmba. Bwa kabiri yaririmbye indirimbo yitwa ‘Akabizu’ asoreza ku ‘Umugati’.
Uyu ngo niwe mukobwa ushotorana Mico The Best yitwaje ku rubyiniro
Mico The Best yari afite n’ ababyinnyi
Queen Cha witabiriye iri rushanwa inshuro ebyiri yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Kizimyamwoto’ nawe yishimiwe cyane ko yanyuzagamo akabyinana nabo yateguye bamubyinira. Izindi ndirimbo yaririmbye ni ‘Isiri’ na ‘Umwe rukumbi’.
Queen Cha ni ubwa kabiri yitabiriye irushanwa rya Guma Guma
Nawe anyuzamo agafasha ababyinnyi be kubyina
Bad Rama na Marina bari baje gushyigikira umuhanzi wabo Queen Cha
Just Family igizwe na Bahati, Chris na Jimmy bahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Mureke Agende’, bakurikizaho ‘ Bareke’ basoreza kuri ‘ Hummer’ bakoranye na Bull Dogg.
Jimmy
Bahati
Chris
Uncle Austin uje muri iri rushanwa bwa mbere aririmba yahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Everything’ yakoranye na Meddy. Yishimiwe cyane kurenza abandi bahanzi bamubanjirije. Izindi ndirimbo yaririmbye ni ‘Nzakwizirikaho’ na ‘Ibihe byose’.
Muri Kigali Austin arishimiwe cyane
Abahanzi baririmbye mbere ye yabarushije abafana uyu munsi
Mu bahanzi 10 bari bitezwe uyu munsi Young Grace niwe waririmbye bwa nyuma yahereye ku ndirimbo ‘ Hello Boss’, akurikizaho ‘Hip Hop Game’, asoreza kuri ‘Whisky ya Papa’.
Niwe mukobwa w’ Umuraperi uri muri Guma Guma y’ uyu mwaka
Saa yine nibwo abahanzi bose bari basoje kuririmba.
Abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero no kwegeranya amanota yose kugirango baze kugaruka batangaza umuhanzi waje kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani.