• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Editorial 15 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Bruce Melody ni we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we wari ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.

Mu bitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mpande zigize igihugu, uyu muhanzi yakomeje kuza ku isonga ku buryo byatumaga benshi bamuha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa.

Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru mbere y’uko irushanwa risozwa, Bruce Melody yavugaga ko byanze bikunze ari we ugomba kwegukana irushanwa.

Nta cyahindutse cyane ku ntonde zagiye zikorwa kuko akenshi abigaranzuraga abandi mu irushanwa mu bitaramo byagiye biba niko baje imbere. Byavugwaga kandi ko Bruce Melody na Christopher bayingayingana mu buhanga n’igikundiro gusa birangiye Bruce Melody aje ku mwanya wa mbere.

Abahanzi baje muri batanu ba mbere

5 .  Queen Cha yahembwe miliyoni eshatu (3)

4 . Uncle Austin yahembwe miliyoni 3,5

3 . Active bo bahembwe miliyoni 4

2 . Christopher ahembwe miliyoni 4,5

1 . Bruce Melody ahembwe miliyoni 20

Christopher niwe wegukanye miliyoni 15 ahabwa n’ izindi enye na 500 z; umwanya wa kabiri

Queen Cha yabaye uwa Gatanu

Austin ujemo bwa mbere yabaye uwa kane

Active yabaye iya Gatatu

Nyuma y’ igitaramo baturikije ibishashi

Uko igitaramo cyagenze……………..

I Gikondo ahasanzwe habera Expo niho hateraniye abakunzi b’ umuziki Nyarwanda baje kureba umuhanzi uza kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani.

Abafana bari bishimye …. Bategereje kumenya umuhanzi uza gutwara irushanwa

Byari urugendo rutoroshye ku bahanzi 10 bahatanye muri iri rushanwa, banyuze mu turere dutandukanye harimo Gicumbi, Huye, Musanze na Rubavu ibyo bakoze barabihemberwa.

Abatuye mu mujyi wa Kigali batangiye kugera i Gikondo nko ku isaha ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba aho mu myanya y’ icyubahiro bishyuraga ibihumbi bitanu naho ahasanzwe bakishyuzwa igihumbi gusa.

Nubwo byari bishyuje abantu  benshi baje gushyikira umuhanzi bakunda hagati ya ‘Active, Just Family, Khalfan, Jay C, Bruce Melody, Christopher, Young Grace, Queen Cha, Uncle Austin na Mico The Best.

MC Buryohe na Dj Ira nibo babanje gususurutsa abantu bitabiriye iki gitaramo mbere y’uko abahanzi 10 batangira kuririmba.

MC Buryohe mbere y’ abahanzi aba ari gushyushya abafana

Abafana bahageze hakiri kare

Nubwo bishyujwe baje ari benshi

Itsinda rya Sebeya ricurangira abahanzi ryageze ku rubyiniro

Abafana barishimye …. Bategereje kumenya umuhanzi uza gutwara irushanwa

Batangiye gukata umuziki

Abagize akanama nkemurampaka barimo Manzi Lion, Twahirwa Aimable na Tonzi bamaze kugera mu myanya yabo, nibo bari bahanzwe amaso cyane kuko aribo bari bafite  uruhare runini mu itangwa ry’ igikombe.

Abagize akanama nkemurampaka ‘Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi

Uyu munsi kandi twabibutsako hahembwe abahanzi babiri harimo uwegukanye  irushanwa  wahawe miliyoni 20 ndetse nuwarushije abandi mu kugira amajwi yo gutorwa binyuze ku mifuniko nawe wahawe  miliyoni 15.

Saa moya n’ iminota 15 nibwo umuhanzi wa mbere yagiye ku rubyiniro.

Bruce Melody wari mu bahabwa amahirwe niwe wabanje kuririmba yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ntundize’.

Yaririmbye abafana basa nkaho bagikonje abandi barimo kwinjira. Izindi ndirimbo yaririmbye ‘Ikinya’na ‘ Ndumiwe’.

Bruce Melody niwe muhanzi wabanje kuririmba uyu munsi

Nubwo yaririmbye abafana bakiri kwinjira bagerageje kumufana

Khalfan niwe waririmbye bwa kabiri. Uyu muhanzi w’ umuraperi yakoze agashya aza ku rubyiniro azanywe mu isanduku iyingurwamo abapfu.

Ubwo iyo sanduku yafungurwaga ngo uyu muhanzi ayivemo hari harimo n’ inuma. Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Ibaruwa’ abafana bitegerezaga ibyo akora n’ amatsiko menshi banyuzwe n’ uburyo uyu musore yari yateguye urubyiniro.

Aririmba yanyuzagamo agasaba abafana bakunda injyana ya Hip Hop gushyira amaboko hejuru bakamushyigikira. Izindi ndirimbo yaririmbye ni ‘Nabimenye ugiye’ yakoranye na Active na ‘Nabo Sibo’.

Khalfan yaje ari mu isanduku

Yari ifunze aryamyemo

Aha yari arimo kuyivamo

Ni umuhanzi uzana udushya ku rubyiniro

Asoje kuririmba bamusubije mu isanduku

Yitwaje abasore b’ ibigango bamwikorera ari mu isanduku

Khalfan yakurikiwe na mugenzi we w’ Umuraperi Jay C. Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Sibomana’, yakurikijeho ‘ I’m back’ yakoranye na Bruce Melody asoreza ku ndirimbo yitwa ‘Isugi’.

Jay C nawe uhagarariye injyana ya Hip Hop yakurikiranye na Khalfan

Yasoreje ku ndirimbo yitwa ‘ Isugi’

Christopher niwe wakurikiyeho yahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Ijuru Rito’, akurikizaho iyitwa ‘Uwo munsi’, asoreza kuri ‘ Arahagije’ yahise ishyushya abafana be bakabyina.

Christopher ni uku yari yambaye

Yakuyemo ikote kugirango abashe kubyinana n’ abafana be

Itsinda ry’ abanyamujyi rya Active niryo ryakurikiyeho, mu myambaro y’ amakote barimbanye, bahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Aisha’. Bakurikizaho iyitwa ‘Lift’, basoreza kuri ‘Final’.

Tizzo

Olivis na Derek

Itsinda rya Active nk’ ibisanzwe berekanye za mbyino zabo

Nyuma ya Active hakurikiyeho umuhanzi Mico The Best, yagiye ku rubyiniro yitwaje umukobwa ngo ushotorana ari nayo ndirimbo yahereyeho aririmba. Bwa kabiri yaririmbye indirimbo yitwa ‘Akabizu’ asoreza ku ‘Umugati’.

Uyu ngo niwe mukobwa ushotorana Mico The Best yitwaje ku rubyiniro

Mico The Best yari afite n’ ababyinnyi

Queen Cha witabiriye iri rushanwa inshuro ebyiri yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Kizimyamwoto’ nawe yishimiwe cyane ko yanyuzagamo akabyinana nabo yateguye bamubyinira. Izindi ndirimbo yaririmbye ni ‘Isiri’ na ‘Umwe rukumbi’.

Queen Cha ni ubwa kabiri yitabiriye irushanwa rya Guma Guma

Nawe anyuzamo agafasha ababyinnyi be kubyina

Bad Rama na Marina bari baje gushyigikira umuhanzi wabo Queen Cha

Just Family igizwe na Bahati, Chris na Jimmy bahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Mureke Agende’, bakurikizaho ‘ Bareke’ basoreza kuri ‘ Hummer’ bakoranye na Bull Dogg.

Jimmy

Bahati

Chris

Uncle Austin uje muri iri rushanwa bwa mbere aririmba yahereye ku ndirimbo yitwa ‘ Everything’ yakoranye na Meddy. Yishimiwe cyane kurenza abandi bahanzi bamubanjirije. Izindi ndirimbo yaririmbye ni ‘Nzakwizirikaho’ na ‘Ibihe byose’.

Muri Kigali Austin arishimiwe cyane

Abahanzi baririmbye mbere ye yabarushije abafana uyu munsi

Mu bahanzi 10 bari bitezwe uyu munsi Young Grace niwe waririmbye bwa nyuma yahereye ku ndirimbo ‘ Hello Boss’, akurikizaho ‘Hip Hop Game’, asoreza kuri ‘Whisky ya Papa’.

Niwe mukobwa w’ Umuraperi uri muri Guma Guma y’ uyu mwaka

Saa yine nibwo abahanzi bose bari basoje kuririmba.

Abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero no kwegeranya amanota yose kugirango baze kugaruka batangaza umuhanzi  waje kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani.

2018-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Editorial 04 Oct 2019
Impamvu 10 zituma abagore bananirwa kubana n’ abagabo babo

Impamvu 10 zituma abagore bananirwa kubana n’ abagabo babo

Editorial 01 Mar 2016
America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

Editorial 24 Jan 2018
Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan [ AMAFOTO ]

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan [ AMAFOTO ]

Editorial 13 Sep 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru