Ikigo gikora ubwikorezi bw’indege, Brussels Airlines, cyifatanyije n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, kibaha kuyobora ingendo z’indege zacyo zerekezaga i Berlin, Accra na Abidjan.
Umunsi Mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe, aba ari umwanya wo kureba ibimaze gukorwa, impinduka zikenewe no gushima umuhate w’abagore bagira uruhare rukomeye mu mateka y’ibihugu byabo n’aho batuye.
Brussels Airlines ivuga ko nk’ikigo gifite umubare munini w’abakozi b’abagore, iharanira ko bahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo ku isoko ry’umurimo.
Uyu munsi urugendo SN2579 rwa Brussels Airlines rugana i Berlin mu Budage rwahawe kuyoborwa na Captain Sofie naho umwungirije aba Marie-Aude. Purser Liesbeth niwe washinzwe serivisi z’imbere mu ndege hamwe na Kaya na Gillie.
Ibingi bigo by’indege bihurira muri Lufthansa Group (Lufthansa, SWISS, Austrian na Eurowings) nabyo byakoresheje abagore mu ngendo zigana i Berlin. Muri ibyo bikorwa, iki kigo cy’indege kivuga ko hakenewe ko inzego zitandukanye z’Isi zirushaho kubahiriza ihame ry’uburinganire.
Mu bakozi bose mu nzego zitandukanye haba mu irishinzwe abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibikorwa by’indege, ubukanishi, abakora imbere mu ndege n’abandi; abenshi muri Brussels Airlines ni abagore bangana na 51.6%. Naho mu bapilote iki kigo gifite 10% ni abagore, bituma kiza mu bya mbere ku Isi kuko impuzandengo ari 3%.
Uretse urugendo rugana Berlin rwakozwe n’abagore 100%, hari n’urugana Abidjan muri Côte d’Ivoire na Accra muri Ghana, aho muri ibyo bihugu, amashami ya Brussels Airlines asanzwe ayoborwa n’abagore.
Ruyobowe na Captain Daniela yungirijwe na Marie. Serivisi z’imbere mu ndege zikuriwe na Veronique, Patty, Xandra, Isabelle, Maité, Ingrid, Caroline na Peggy. Muri ubwo buryo ngo Brussels Airlines igamije kwimakaza uburinganire muri Afurika, aho iki kigo gifata nk’intaho yacyo ya kabiri ndetse Umunsi w’abagore ukaba wizihizwa cyane.
Umuyobozi muri Brussels Airlines, Diane Cauwenberghs yagize ati “Muri Brussels Airlines tubifata nk’ikintu gikomeye kwifatanya n’abandi ku Munsi Mpuzamahanga w’abagore binyuze mu gutegura ibintu nk’ibi kuko twumva neza akamaro k’uburinganire.”
“Twumva ko kugira umuryango n’akazi ukora ari ibintu by’ingenzi kandi duharanira gufasha bagenzi bacu, abagabo n’abagore ko buri muntu wese abasha kugera ku mahirwe yose ku kazi ke, kandi agahuza ubuzima bwe n’akazi akora,”
Guhera ku wa 1 Mata, iki kigo gikomeye cyo mu Bubiligi kizaba kinafite Umuyobozi Mukuru w’Umugore. Christina Foerster niwe mugore wa mbere uzaba ayoboye ikigo cy’indege muri Lufthansa Group.
Brussels Airlines ikora ingendo nyinshi ziva cyangwa zigana i Brussels, umurwa mukuru w’u Burayi. Ifite abakozi basaga 3600 n’indege 48 zikora ingendo 250 ku munsi, zigahuza Brussels n’ibyerekezo 90 mu Burayi, 24 muri Afurika, bitatu byo muri Amerika ya Ruguru na Tel Aviv na Mumbai.