Umubare munini w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bihugu bituranye birimo u Budage, u Buholandi, u Bufaransa, n’ Ubwongereza , ndetse n’inshuti z’u Rwanda.Kuri uyu wa Gatandatu bahuriye mu Mujyi wa Ghent kuri Flanders Expo ahagiye kubera Rwanda Day, i Bruxelles mu Bubiligi.
Muri iyi Rwanda Day abanyarwanda n’inshuti zabo barahura na Perezida Kagame baganira ku bijyanye n’uburyo Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bashora imari mu Rwanda, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Ni umunsi wari umaze imyaka igera kuri irindwi utegerejwe n’abatuye mu Bubiligi nyuma y’ingendo bakoze bajya mu Bufaransa, mu Buholandi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yewe no muri Canada bitabiriye Rwanda Day.
Kuri iyi nshuro, bisa n’aho bazirikanwe bakaba bagiye kwakira Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya cyenda kuva mu 2011.
Uko byifashe
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Philbert Nsengimana, Louise Mushikiwabo, Musoni James, Umuyobozi wa RDB Claire Akamanzi n’abandi babukereye