Ngire icyo mvuga ku dutsiko twa Gen. Kayumba Nyamwasa dukorera mu Bubiligi I Charleroi , agatsiko kayobowe n’uwitwa Alexis Rudasingwa uhagarariye RNC-Belgique, ako gatsiko gakomeje kwikoma ikinyamakuru Rushyashya, gikunze kutugezaho amakuru acukumbuye dukunze gusoma hano mu Bubiligi, uyu Alexis Rudasingwa avuka mu cyahoze ari komini Ntyazo,ariko se akaba ari umwimukira wa komini Rusatira ahitwa Mukato.
Alexis Rudasingwa, mbere ya 1994, yahoze ari umushoferi wa Ruhumuriza Gaspard wari Perefe wa Kibuye, aho amashyaka menshi avukiye mu Rwanda, Ruhumuriza yagiye mu ishyaka rya Nayinzira PDC, agirwa Minisitiri w’ Ibidukikije, akomeza gutwarwa na Alexis Rudasingwa, akajya asimburana na Bangambiki wari Se wabo wa Alexis wanamufashije kubona akazi, nawe wari umushoferi muriyo Minisiteri y’ibidukikije n’ubukerarugendo.
Mu mpera 1993, Alexis na Se wabo Bangambiki, baje gucura umugambi wo kwiba imodoka ya Minisiteri y’ibidukikije Pegot RA 4005, bajya kuyigurishiriza I Burundi, bamaze kuyigurisha n’umurundi kuko inzego za Maneko zari zatangatanze hose kumipaka , iyo modoka yaje gufatirwa kumupaka wa Tanzania n’u Burundi, igarurwa mu Rwanda, ariko wa murundi wayiguze akurikirana Alexis Rudasingwa na Bangambiki, Alexis aza gutoroka mugihe mwene wabo Bangambiki yari amaze gutabwa muri yombi.
Ingabo zari iza RPF, zimaze kubohoza igihugu Alexis Rudasingwa wari umaze kuba ruharwa mu bujura bw’amamodoka, yagarutse mu Rwanda, ashuka umugore we ( umukobwa wa Sukiranya wari Adjidat Chef mu ngabo za Habyarimana ) wakoraga mu kigo cyacuruzaga amamodoka mu Rwanda kitwa KJAER,yiba amafaranga aratoroka, ajya mu Bubiligi.
Alexis Rudsingwa yaje kuza hano mu Bubiligi nyuma akurikiye umugore, ariko nawe baje gutandukana nyuma. Alexis Rudasingwa ashaka undi . Mu Bubiligi, Alexis Rudasingwa atwara ama taxi yari yaraguriwe na Mutsindashyaka, bakoranaga muri iyo Business, baje gushwana nyuma kubera ubujura bwa Alexis Rudasingwa.
Uyu Alexis Rudasingwa, avuka kubabyeyi babiri badahuje ubwoko, akaba ava inda imwe na Rose nawe uba mu Bubiligi na Me Ndikumana Vincent, uyu ni Avoka mu Rwanda ( Nawe tuzababwira ibye) akava inda imwe kandi na Usanase Vedaste ( Gipushi ) wabaye OPJ nyuma akaza kuba umu polisi ishami rya CID, aho bahuje igipolisi naba OPJ, uyu Usanase Vedaste, yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside muri Gacaca y’iwabo Intyazo, mugihe yagombaga gufatwa aratoroka, aza mu Bubiligi, abifashijwemo na Alexis n’abandi bantu bari bakomeye mu Rwanda, duhishiriye muri iyi nkuru, ubu aba hano yihishahisha ubutabera bwo mu Rwanda.
Ubwose Alexis niba koko murumuna wawe yaragendanaga imbunda muri Jenoside nkuko twumva ko babimuregaga muri Gacaca y’iwanyu , urumva ntampavu yabyo ko twabonye uhakana ko utavuka mu bwoko butahigwaga ? Alexis uhakana ubugore aragarama.
Uyu Alexis Rudasingwa mu nkuru ye yacishije mu kinyamakuru Inyenyerinews yiha kubeshyuza ibyo Rushyashya yamwanditseho by’ukuri kwambaye ubusa, twe tumuzi twaratangaye! Aho ahimbahimba n’ibinyoma k’umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya Bwana Burasa Jean Gualbert mwishywa wa Nyakwigendera Kameya Andreya , ari nawe wamureze kugeza amwinjije mu kinyamakuru cye Rwanda Rushya, twese twabaga mu Rwanda turabizi.
Alexis Rudasingwa, mu nkuru ye avugako yabaye umusilikare wa RPF, natubwire Barracks cyangwa se Chief Commander wa battalion yabagamo uko yitwa n’uwayiyoboraga, atubwire igihe yinjiriye naho yinjiriye muri icyo gisilikare avuga ? uretse kuba umujura w’amamodoka.
Alexis Rudasingwa, yarayobye, yayobotse agatsiko k’abatutsi, bahoze mu ngabo bakorera Kayumba atazi uko bakora abo ni Major Micombero JM, Ben Rutabana, Jean Paul Turayishimye , Cpt Rwakampala, Cpt Appolo n’abandi…bamubeshya ko azabona ubukire akava muburetwa bwa Mutsindashyaka ni uko yinjiye muri politiki y’ikinyoma ya RNC.
Kayumba Nyamwasa na Alexis Rudasingwa
Twanamenye ko ubu bari guhiga umuyobozi wa Rushyashya ngo bamuhe uburozi mu Rwanda iyi nama yabereye mu kabari kamwe kahano i Bruxelles, tuzababwira ibyayivugiwemo byose ubu turacyabyegeranya.
Umusomyi wa Rushyashya I Bruxelles