• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Editorial 22 Jul 2016 ITOHOZA

Ngire icyo mvuga ku dutsiko twa Gen. Kayumba Nyamwasa dukorera mu Bubiligi I Charleroi , agatsiko kayobowe n’uwitwa Alexis Rudasingwa uhagarariye RNC-Belgique, ako gatsiko gakomeje kwikoma ikinyamakuru Rushyashya, gikunze kutugezaho amakuru acukumbuye dukunze gusoma hano mu Bubiligi, uyu Alexis Rudasingwa avuka mu cyahoze ari komini Ntyazo,ariko se akaba ari umwimukira wa komini Rusatira ahitwa Mukato.

Alexis Rudasingwa, mbere ya 1994, yahoze ari umushoferi wa Ruhumuriza Gaspard wari Perefe wa Kibuye, aho amashyaka menshi avukiye mu Rwanda, Ruhumuriza yagiye mu ishyaka rya Nayinzira PDC, agirwa Minisitiri w’ Ibidukikije, akomeza gutwarwa na Alexis Rudasingwa, akajya asimburana na Bangambiki wari Se wabo wa Alexis wanamufashije kubona akazi, nawe wari umushoferi muriyo Minisiteri y’ibidukikije n’ubukerarugendo.

Mu mpera 1993, Alexis na Se wabo Bangambiki, baje gucura umugambi wo kwiba imodoka ya Minisiteri y’ibidukikije Pegot RA 4005, bajya kuyigurishiriza I Burundi, bamaze kuyigurisha n’umurundi kuko inzego za Maneko zari zatangatanze hose kumipaka , iyo modoka yaje gufatirwa kumupaka wa Tanzania n’u Burundi, igarurwa mu Rwanda, ariko wa murundi wayiguze akurikirana Alexis Rudasingwa na Bangambiki, Alexis aza gutoroka mugihe mwene wabo Bangambiki yari amaze gutabwa muri yombi.

Ingabo zari iza RPF, zimaze kubohoza igihugu Alexis Rudasingwa wari umaze kuba ruharwa mu bujura bw’amamodoka, yagarutse mu Rwanda, ashuka umugore we ( umukobwa wa Sukiranya wari Adjidat Chef mu ngabo za Habyarimana ) wakoraga mu kigo cyacuruzaga amamodoka mu Rwanda kitwa KJAER,yiba amafaranga aratoroka, ajya mu Bubiligi.

Alexis Rudsingwa yaje kuza hano mu Bubiligi nyuma akurikiye umugore, ariko nawe baje gutandukana nyuma. Alexis Rudasingwa ashaka undi . Mu Bubiligi, Alexis Rudasingwa atwara ama taxi yari yaraguriwe na Mutsindashyaka, bakoranaga muri iyo Business, baje gushwana nyuma kubera ubujura bwa Alexis Rudasingwa.

Uyu Alexis Rudasingwa, avuka kubabyeyi babiri badahuje ubwoko, akaba ava inda imwe na Rose nawe uba mu Bubiligi na Me Ndikumana Vincent, uyu ni Avoka mu Rwanda ( Nawe tuzababwira ibye) akava inda imwe kandi na Usanase Vedaste ( Gipushi ) wabaye OPJ nyuma akaza kuba umu polisi ishami rya CID, aho bahuje igipolisi naba OPJ, uyu Usanase Vedaste, yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside muri Gacaca y’iwabo Intyazo, mugihe yagombaga gufatwa aratoroka, aza mu Bubiligi, abifashijwemo na Alexis n’abandi bantu bari bakomeye mu Rwanda, duhishiriye muri iyi nkuru, ubu aba hano yihishahisha ubutabera bwo mu Rwanda.

Ubwose Alexis niba koko murumuna wawe yaragendanaga imbunda muri Jenoside nkuko twumva ko babimuregaga muri Gacaca y’iwanyu , urumva ntampavu yabyo ko twabonye uhakana ko utavuka mu bwoko butahigwaga ? Alexis uhakana ubugore aragarama.

Uyu Alexis Rudasingwa mu nkuru ye yacishije mu kinyamakuru Inyenyerinews yiha kubeshyuza ibyo Rushyashya yamwanditseho by’ukuri kwambaye ubusa, twe tumuzi twaratangaye! Aho ahimbahimba n’ibinyoma k’umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya Bwana Burasa Jean Gualbert mwishywa wa Nyakwigendera Kameya Andreya , ari nawe wamureze kugeza amwinjije mu kinyamakuru cye Rwanda Rushya, twese twabaga mu Rwanda turabizi.

Alexis Rudasingwa, mu nkuru ye avugako yabaye umusilikare wa RPF, natubwire Barracks cyangwa se Chief Commander wa battalion yabagamo uko yitwa n’uwayiyoboraga, atubwire igihe yinjiriye naho yinjiriye muri icyo gisilikare avuga ? uretse kuba umujura w’amamodoka.

Alexis Rudasingwa, yarayobye, yayobotse agatsiko k’abatutsi, bahoze mu ngabo bakorera Kayumba atazi uko bakora abo ni Major Micombero JM, Ben Rutabana, Jean Paul Turayishimye , Cpt Rwakampala, Cpt Appolo n’abandi…bamubeshya ko azabona ubukire akava muburetwa bwa Mutsindashyaka ni uko yinjiye muri politiki y’ikinyoma ya RNC.

-3342.jpg

Kayumba Nyamwasa na Alexis Rudasingwa

Twanamenye ko ubu bari guhiga umuyobozi wa Rushyashya ngo bamuhe uburozi mu Rwanda iyi nama yabereye mu kabari kamwe kahano i Bruxelles, tuzababwira ibyayivugiwemo byose ubu turacyabyegeranya.

Umusomyi wa Rushyashya I Bruxelles

2016-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Editorial 27 Jan 2017
Uburyo ASP Kirumira yishwe

Uburyo ASP Kirumira yishwe

Editorial 04 Oct 2018
Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016
Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Editorial 08 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe
Amakuru

APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe

Editorial 21 Oct 2024
Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Editorial 24 Jun 2016
Muri Amerika baragaragaza impamvu u Bufaransa bugomba kuba  bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Muri Amerika baragaragaza impamvu u Bufaransa bugomba kuba  bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru