• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira imirimo yo mu nzego za Leta adakora, agamije kubeshya impunzi ko azazishakira ibyangombwa bizazihesha kujya mu bihugu byo hanze.

Uwo musore witwa Karambizi Jean Yves akaba yarafashwe ku itariki ya 20, nyuma y’aho Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yari yarakiriye ibirego byinshi bimushinja kwiyita umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, agatanga ibyangombwa by’ibihimbano byemerera impunzi kujya mu mahanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yatangaje ko Karambizi yafatiwe kuri Hotel Palast Rock, aho yari amaze kwakirira andi mafaranga y’undi muntu nawe yabeshyaga atyo.

Yagize ati:” Yabwiraga impunzi ko ari umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kandi ko ashobora kuzishakira ibyangombwa bizemerera kujya mu mahanga, ubundi akaziha iby’ibihimbano. Mbere y’uko afatwa, yari amaze gushuka abantu 3, akaba yari amaze kubambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana ane na mirongo icyenda (490.000 Frw).

Yakomeje avuga ati:” Karambizi yabeshyaga aba bose ko azabashakira viza na tike z’ingendo bibageza mu gihugu cya Suwede ku mugabane w’Uburayi.”

Polisi ikaba igikora iperereza ngo hamenyekane niba ntawundi muntu uyu Karambizi yaba yaratekeye umutwe, kuko byamaze kumenyekana ko atigeze akorera Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nta n’aho yigeze ayihagararira bizwi.

IP Kayigi aributsa abaturage ko hari uburyo buzwi serivisi nk’izi zitangwamo kandi zitagurishwa, akanabakangurira kwirinda abantu nk’aba baza babashuka babasaba kubaha amafaranga ngo babahe serivisi runaka.

Yasoje avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kwiyitirira imirimo badakora n’ibindi byaha, kuko iki cyaha gihanishwa ibihano bikomeye nk’uko bigaragara mu ngingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000 Frw).

RNP

2016-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Editorial 03 Nov 2016
Kigali : Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi  yatashye ‘ DOVE HOTEL ‘ Inyubako y’akataraboneka y’ Itorero rya ADEPR ( AMAFOTO – VIDEO )

Kigali : Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatashye ‘ DOVE HOTEL ‘ Inyubako y’akataraboneka y’ Itorero rya ADEPR ( AMAFOTO – VIDEO )

Editorial 14 Feb 2017
‘Ntabwo tuzakomeza kwihanganira umuco wo gutanga Serivisi mbi’ – Minisitiri Murekezi

‘Ntabwo tuzakomeza kwihanganira umuco wo gutanga Serivisi mbi’ – Minisitiri Murekezi

Editorial 01 Feb 2017
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura
Amakuru

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Editorial 23 May 2023
Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe
Mu Mahanga

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Editorial 15 Apr 2016
RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila
POLITIKI

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Editorial 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru