Nyuma y’igihe kirekire ubutegetsi mu Burundi bugaragaza yuko butiteguye kugirana imishyikirano n’ababurwanya noneho bwavuye ku izima bwemera yuko bwiteguye kujya mu mishyikirano nta mananiza ayo ariyo yose.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Allain Nyamitwe, ejo ku mugoroba yabwiye abanyamakuru i Daer es Salaam yuko kubera impamvu zo gushaka gukura igihugu mu kaga kirimo Bujumbura yiteguye kugirana imishyikirano n’umuntu uwo ariwe wese wafasha ngo ayo mahoro agaruke mu gihugu, hatitawe ku mutwe wa politike cyangwa ishyirahamwe yaba arimo !
Ubutegetsi mu Burundi kwemera imishyikirano nta mananiza bigomba kuba hari izindi mbaraga zibiri inyuma kuko bwari bumaze iminsi bwaranangiye buvuga yuko bugomba kugirana imishikirano n’uwo bwishakiye.
Ubwo imishyikirano y’Abarundi yatangizwaga Entebbe muri Uganda mu byumweru bubiri bishize, Nyamitwe yariyavuze yuko Bujumbura idashobora gupfa igiye mu mishyikirano n’abarwanya ubutegetsi cyane abari mu mugambi wo gushaka gukorera kudeta Nkurunziza cyangwa abagaragaje kuba bari bahuje umugambi. Abanyapolitike bose bahunze u Burundi, Bujumbura ibashyira muri ka gatebo k’abari bashyigikiye kudeta !
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Nyamitwe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, nawe yaraye abwiye abanyamakuru aho Dar es Salaam yuko Burundi kuba bwemeye imishyikirano Bugomba kugira vuba na bwangu bukaganira na Uganda kugira ngo babeho inamayihutirwa y’Abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo nayo itegure byihutirwa iy’abakuru b’ibihugu ngo bige kuri icyo kibazo cy’u Burundi.
Mahiga wari wicaranye na Nyamitwe muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yavuze yuko baba byiza ibyo biganiro by’abarundi byatangira mu byumweru bibiri.
Agathon Rwasa mu mishyikirano Kampala
Perezida Museveni wa Uganda niwe watoranyijwe kuzaba umuhuza muri ibyo bibazo by’Abarundi, akaba yarahisemo yuko ibiganiro bizajya bibera Arasha muri Tanzania. Aho Arusha niho amasezerano yagaruye amahoro mu Burundi muri 2003, akaba ari nayo yateguriye Petero Nkurunziza inzira yo kujya ku butegetsi muri 2005.
Izo mvururu ziri mu Burundi zatewe n’uko Nkurunziza yashatse kwiyamamariza manda ya gatatu kandi ayo masezerano ya arusha ateganya manda ebyiri gusa z’imyaka itanu itanu.
Casmiry Kayumba