• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Editorial 20 Jan 2016 Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagera ku 120 bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ku itariki 18 Mutarama, bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo.

Bahuguwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin, afatanyije na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, bakaba barabahuguriye ku biro by’uyu murenge biri mu kagari ka Gitega.

Kayitsinga yabanje kubashimira uruhare rwabo mu gucunga umutekano maze abasaba kongera imbaraga mu kubikumira bakangurira abaturage gukora amarondo neza, no kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose.

Yabasabye kuba inyangamugayo, kugisha inama ku byemezo birenze ububasha bwabo, kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru yatuma bakumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Kayitsinga yagize ati:”Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mugomba gutanga urugero rwiza kuko n’ubusanzwe ntawe utanga icyo adafite.”

IP Kajeje yabasabye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, nk’urumogi, aha akaba yarabasobanuriye ko, uretse kuba bibujijwe, bituma ababinyoye bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, n’ibindi.

Yagize ati:” Mujye musobanurira abaturanyi banyu ndetse n’abandi bantu muri rusange ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa, kandi ko ubifatanywe afungwa kandi agacibwa ihazabu.”

IP Kajeje yabasabye kandi kujya bakangurira abaturanyi babo kuba ijisho rya mugenzi we, kwitabira gahunda za Leta, kutihanira, no gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abari gutegura kubikora.

Umwe muri abo bagize Komite zo kwicungira umutekano bo muri uyu murenge witwa Mvuyekure Jean Damascène yagize ati:”Iyi nama ni ingirakamaro kuko twayibukirijwemo kwita no kuzirikana inshingano zacu. Ubumenyi twungutse buzatuma tuzisohoza nk’uko bisabwa.”

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’uyu murenge na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ku nama babagiriye maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.

RNP

2016-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Editorial 10 Oct 2025
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Editorial 28 Mar 2023
Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Editorial 06 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Editorial 07 Jul 2019
Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Editorial 19 Jan 2018
Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe
ITOHOZA

Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe

Editorial 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru