Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo ihana imbibi na Uganda, bavuga ko ubuyobozi bwo hakurya busigaye bufata abanyamahanga batagira ibyangombwa, ngo hakaba hari ababo bafatiweyo bagafungwa; ngo kugira ngo barekurwe bibasaba kugurisha umurima ngo babone amande ya miliyoni ebyiri z’Amashillingi ya Uganda (Frw 500 000).
Umwe muri aba baturage yagize ati “Muri uyu murenge hari abanyarwanda bajyaga gupakazayo (gushakayo akazi), bagera muri 48 bafunzwe, ni ibintu bihindutse vuba mu gihe kitarenze icyumweru. Bari bafite ibyangombwa bisanzwe barasinyishije ndetse n’ikimenyimenyi hari n’abajyayo bagiye kubasura nabo bagafatwa”
Undi yagize ati “Nkiziho kuko hariyo n’umwana wa muramukazi wanjye nawe wagiyeyo agiye gupakaza bahita bamufata baramufunga ubu hashize igihe kingana n’ukwezi afungiyeyo, ntituzi ngo azaza ari muzima ntituzi ngo amerewe ate”
Yakomeje agira ati “Ubwo tukagenda twumva n’amakuru ko bashobora kuzabajyana ahantu hitwa i Ruzira (muri Uganda), ngo ho haba hafite ubuzima bubi, umuntu wawe ugiyeyo kugirango uzamubone ni amahirwe Imana iba yamuteguriye”
Hari undi muturage wabwiye TV1 ko ari umwe mu bari bari muri Uganda ubwo aba baturage bafatwaga aho yavuze ko aba baturage bafatwa bagahabwa igihano cyo gufungwa amezi 18 ndetse bakanacibwa amashilingi miliyoni n’igice y’amafaranga akoreshwa muri Uganda.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Uwambajemariya Florence yabwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru ko aka Karere kari ku mupaka kandi ibijyanye n’urujya n’uruza hanyuraho abaturage baba abambuka bajya muri Uganda ndetse n’abava muri Uganda baza mu Rwanda aho nk’ubuyobozi bagerageza gukora inama zihoraho ari nazo bifashisha gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda ibibazo nk’ibi
Yagize ati “Nk’uko akarere ka Burera kari ku mupaka, mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu hanyura abo mu karere ka Burera no mu turere dutandukanye twebwe rero ku ruhande rwacu nk’akarere ka Burera, buri gihugu kigira uburyo gikora icyo dukora ni ubukangurambaga tukigisha abaturage bacu uburyo bashobora kwitwara ibyangombwa bagomba kwitwaza bakubahiriza ibisabwa ku buryo bwose bushoboka”
Yakomeje agira ati “Hari n’inama zambukiranya imipaka zijya ziba (Cross Boarder Meeting) tukagenda tugira kugirango turebere hamwe ibi bibazo byambukiranya imipaka bijya bigaragara ngira ngo ubwo buryo rero nibwo bujya budufasha kugerageza gukemura ibyo bibazo biba byagaragaye”
Meya Florence kandi yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi mu gihugu cy’u Rwanda bityo abaturage bakangurirwa kuyabyaza umusaruro aho kugira ngo bajye kwiteza ibibazo mu bindi bihugu cyane mu bihe nk’ibi haba havugwa umwuka uteri mwiza hagati y’ibyo bihugu n’u Rwanda.
Umva hano Meya wa Burera asobanura icyo bari gukora kuri iki kibazo
Kuva muri Nzeri 2017, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.
Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.
Kuwa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018,nibwo intumwa ya Perezida Museveni ari nawe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Sam Kutesa yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame w’u Rwanda aho bivugwa ko ibi biganiro byari bigamije gushakira hamwe umuti w’ibi ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu byombi harimo iri tabwa muri yombi rya hato na hato ry’abanyarwanda