Mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yashyize imbaraga mu gukangurira ingeri zose z’abantu kubyirinda.
Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rugera ku 130 rw’Umuryango utegamiye kuri Leta w’Umusaraba Utukura (Red Cross) ruri mu ngando, aho ruhabwa amasomo ku burere mboneragihugu.
Mu ijambo yarugejejeho, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera, Dieudonné Rwangombwa yarubwiye ati:”Igihe muri hamwe na bagenzi banyu, ntimukabure kubabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, kandi mubakangurire kubyirinda no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.”
Yakomeje ababwira ko urubyiruko rugira uruhare rukomeye mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no gutanga amakuru yatuma hafatwa abafite imigambi yo kugikora cyangwa abagikoze.
SP Rwangombwa yabwiye kandi urwo rubyiruko ati: “Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Igihe mwirinze ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha, kandi mugakangurira abandi kubyirinda; muba mugize uruhare mu gusigasira umutekano.”
Na none, mu mpera z’iki cyumweru, mu murenge wa Rusarabuye habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafashe mu mezi abiri ashize, icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye, Chief Inspector of Police (CIP) Herman Munyabarenzi wasabye abaturage bakitabiriye kwirinda ibiyobyabwenge.
Ibiyobyobwenge byangijwe kuri uwo munsi bigizwe na litiro 579 za Kanyanga, amaduzeni 353 ya Chief Waragi n’ibiro bibiri by’urumogi.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Fabrice Nsabimana yasabye abo baturage kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.
Yagize ati:”Ibiyobyabwenge bitera uburwayi ababinywa, ku buryo bamwe bareka imirimo bakoraga kubera ubushobozi buke mu mubiri no mu mitekerereze. Ndasaba buri wese kubyirinda no gutanga amakuru y’ababyishoramo bose.”
RNP