• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burera: Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Burera: Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 24 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 20 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ikiganiro n’abatuye Umurenge wa Gahunga ibasaba kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye no gutungira Polisi agatoki ababikora.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza afatanyije n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Ayinkamiye Pelagie. Ibiganiro bagiranye n’abo baturage byabereye mu kagari ka Nyangwe.

AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari aho bageraga kuri 600 ko afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko.

Yavuze ko imirimo ivunanye ikoreshwa abana hirya no hino mu karere ka Burera harimo kwikorera ibirayi babivana mu mirima babijyana ku makusanyirizo, kwikorera amakoro yo kubakisha, kwikorera imitwaro mu masoko no kubakoresha mu gutunda ibiyobyabwenge.

Yagize ati,”Abakoresha abana iyi mirimo babiterwa n’uko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo basabwa n’abantu bakuru. Abayibakoresha n’abayibashoramo baragirwa inama yo kubihagarika kuko biharwa n’amategeko; kandi usibye n’ibyo ni ukubangamira uburenganzira bwabo.”

AIP Nshimiyumukiza yababwiye ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwaabana; mu ngingo yayo ya 14.

Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kubaho, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangura , ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza ibitekerezo , bakanagira uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.

Yasabye abatuye aka karere muri rusange gutangira ku gihe amakuru ajyanye n’ihohotera rikorerwa abana kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye; cyangwa bagahamagara Polisi kuri nomero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).

Mu butumwa bwe, Ayinkamiye yagize ati,”Gukoresha umwana imirimo ivunanye bigira ingaruka ku mikurire ye. Buri wese akwiriye kuba umufatanyabikorwa mu kurinda umwana imirimo ivunanye aho iva ikagera.”

-8482.jpg

Kuri uwo munsi kandi AIP Nshimiyumukiza yagiranye ikiganiro n’abashinzwe uburezi mu mirenge ya Kinoni ,Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kagogo na Kinyababa abakangurira kugira uruhare mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana bakangurira umuryango nyarwanda kubyirinda.

Source : RNP

2017-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Editorial 10 Mar 2017
Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Editorial 23 Feb 2020
Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Editorial 15 Apr 2022
Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Editorial 04 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi
Mu Mahanga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Editorial 12 Jan 2016
Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet  EMEKA OKOYE
Mu Mahanga

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Editorial 04 Aug 2016
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo
INKURU NYAMUKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Editorial 16 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru