• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Editorial 02 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gihe ubutegetsi bw’u Burundi buteganya amatora ya referendumu muri Gicurasi uyu mwaka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abadashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa batangiye guterwa ubwoba.

Ibikorwa byo kwegera abaturage no kubasobanurira ingingo zizavugururwa mu itegeko Nshinga, rizaha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuguma ku butegetsi kugeza nibura mu 2034 , byaratangijwe.

Mu bigaragara ngo ubutegetsi bw’u Burundi buri gushishikariza rubanda kuzatora ‘yego’ aho abashaka guhingutsa ‘oya’ batazihanganirwa.

Inkuru ya RFI ivuga ko abarwanashyaka ba FNL ya d’Agathon Rwasa basaga 40 bamaze gutabwa muri yombi kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu minsi itatu ishize hari video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu Ntara ya Muyinga yasize ubwoba mu butavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo video igaragaza umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri ako gace ashishikariza abaturage gufata no gushyikiriza ubutegetsi umuntu wese bazaboba akangurira abandi kuzatora ‘oya’.

Mu minota itatu n’amasegonda 11 iyi video imara, uyu muyobozi wa CNDD-FDD, akaba n’umunyamabanga wa komini Butihinda, yatanze ubu butumwa ku baturage b’ahitwa Gahahe, bari bitabiriye ibikorwa by’umuganda.

Yagize ati « Mubacungire hafi igihe cyose kuko bagamije gutoba; uwo muzafata ashishikariza abandi gutora ‘oya’ muzamudushyikirize. Si ngombwa ko polisi izirirwa ibizamo ; ‘abadutobera tuzakura amenyo ni bene abo’ »

Abo uyu mutegetsi yakomozagaho ngo ni abakora na FNL ya Agathon Rwasa n’abagaragaje ko badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, yatsindiye mu 2015.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko hari kubibwa umwuka w’iterabwoba hagamijwe kuzatoresha ‘yego’ ku ngufu.

2018-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Editorial 26 Apr 2024
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Editorial 21 Jul 2021
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Editorial 23 Jan 2020
Hari Akagambane  Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Hari Akagambane Ko Kuzana Kayumba Nyamwasa Kumutuza Muri Uganda

Editorial 15 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2016: Urutonde rw’abakinnyi 23 bazahagararira Amavubi
IMIKINO

CHAN 2016: Urutonde rw’abakinnyi 23 bazahagararira Amavubi

Editorial 08 Jan 2016
Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu
ITOHOZA

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Editorial 12 Oct 2016
Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!
Amakuru

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Editorial 09 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru