Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017, abagore bibumbiye mu muryango WAP (Women in Action for Peace) mu gihugu cy’u Burundi babyukiye mu mihanda n’inyandiko ndetse banaririmba indirimbo zishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga bityo akazakomeza kuyobora u Burundi.
Uru rugendo rwitiriwe urw’amahoro mu gihugu cy’u Burundi, rwatangiriye ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU), rukomereza mu bindi bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, aba bagore bakaba bari baherekejwe n’abagabo babo aho banyuze hose.
Aba bagore mu ndirimbo zisingiza zikanarata perezida Nkurunziza, ndetse banamagana imiryango igaragaza ko idashyigikiye ko yakomeza kubayobora, bavuga ko abo ari abatifuriza ibyiza igihugu cy’u Burundi.
Ku bipapuro aba bagore bari bitwaje hari handitseho amagambo ashimira umukuru w’igihugu ku guharanira ubusugire bw’igihugu ndetse akanihaniza abashaka kukivogera.
Mu cyumweru gishize, nibwo perezida Nkurunziza yatangaje ko ashaka kuvugurura Itegekonshinga bityo akaba yazayobora igihugu z’izindi manda zizakurikiraho, mu gihe abatavuga rumwe na we batabishyigikiye.
Ni mu gihe kandi ibikorwa byo kunga Perezida nkurunziza n’abo batavuga rumwe bias n’ibyananiranye mu gihe umuhuza Benjamin Mukappa akoresha inama buri gihe ikarangira nta cyo igezeho.
Perezida Nkurunziza kandi ashatse guhindura Itegekonshinga nyuma y’uko habaye ubwicanyi budasanzwe mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko agerageje kwiyamamariza indi manda ndetse akaza no gutsinda amatora, kugeza ubu abo batavuga rumwe bakaba bataratuza, byongeye abatagira ingano bakaba barahitanywe n’izo mvururu abandi ibihumbi amagana bakaba bakiri mu buhungiro.