Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize, ahagana saa tanu igitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe kuri station ya polisi iherereye muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza, mu burengerazuba bw’u Burundi.
Ni igitero bivugwa ko cyagabwe n’abantu bari baturutse mu ishyamba rya Rukoko nk’uko SosMedias dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Amakuru aturuka mu baturage batuye aha, aravuga ko abapolisi batandatu bakomeretse bikomeye, bakoherezwa na Komiseri wa polisi mu ntara i Bujumbura ngo bitabweho n’abaganga.
Umwe mu bapolisi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Batwibye ibyo kurya byacu n’impuzankano za gipolisi,”
Umuyobozi wa Komini Gihanga, Léopold Ndayisaba, yijeje ko nta kintu cyangijwe, avuga ko abateye ari amabandi yitwaje intwaro.
Abashinzwe umutekano bakaba barakurikiranye abo bantu, umwe mu bakekwa atabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza. Umuyobozi wa komini akaba asaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakemanga.