Muri iki gihe ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi riri gukora ibishoboka byose ngo iki gihugu gikusanye amafaranga azakoreshwa mu matora ya Perezida azaba mu mwaka wa 2020. Mu buryo bukoreshwa hakaba harimo gutera ubwoba abaturage mu byiciro bitandukanye ndetse abakorera inzego za Leta abo bigasa nkaho ari itegeko, urugero akaba ari abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora.
Abarimu bo ntara ya Muyinga muri komine Butihinda muri Lycee Rabiro basabwe gutanga umushahara wose w’ukwezi ngo leta ibone amafaranga azakoreshwa mu matora y’umukuru w’igihugu. Aba barimu bakaba bari kwinubira iki cyemezo kuko batigeze bagishwa inama.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iki kigo n\abarimu kuwa gatanu w’icyumweru cyashize, nibwo bamenyeshejwe iby’iki cyemezo cy’uko umushahara w’uku kwezi w’abarimu bigishiriza muri iyi Lycée ugomba gushyirwa mu kigega cyo gushyigikira amatora w’umukuru w’igihugu gusa aba barimu bakaba batarigeze babigiramo uruhare.
Aba barimu bakaba bagaragaza impungenge z’uko n’umushahara babonaga utabashaga kubakemurira ibibazo byabo none wose bakaba bamenyeshejwe ko batazahembwa, umushahara ukazajya mu kigega cyo gutegura amatora azaba muri 2020.
Hakaba hibazwa uko aba barium n’imiryango yabo bazabaho mu gihe icyemezo gifashwe mu mpera z’ukwezi batari barigeze banabimenyeshwa mbere.