• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Editorial 05 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Umugabo witwa Damien Bonane n’umuhungu we Ezéchiel Dusabe bishwe batemaguwe mu gace Minyago, muri Komini ya Bwambarangwe, mu Ntara ya Kirundo, ubwo bari mu rugendo bajyanywe mu kato kubera ko bari baketsweho ko banduye icyorezo cya Coronavirus.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bari baje gushyingura ba nyakwigendera avuga ko uyu mugabo wari usanzwe akorera muri Tanzania yari kumwe n’umuhungu we witeguraga kujya muri kaminuza, bangiwe gutaha ku icumbi rya bo mu gace ka Buhoro, basabwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure kubanza kujya kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Buhoro.

Gusa ngo nyuma yo kuva kwisuzumisha, Imbonerakure zabasabye ko bagomba kujya mu kigo gihurizwamo abashyizwe mu kato kiri ahitwa Mukenke kuko ngo uwo mugabo yaherukaga kujya mu gihugu cyagaragayemo iki cyorezo, bityo ko atagomba kujya mu bandi mu gace yari atuyemo n’ubwo ibizamini yari yakorewe bitagaragaje ko yanduye.

Ikinyamakuru Iwacu-Burundi cyanditse ko mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00), izo Mbonerakure zatwaye uwo mugabo n’umuhungu we, ziberekeza mu Kigo cya Mukenke giherereye mu bilometero bisaga 10, uvuye ku Kigo Nderabuzima cya Buhoro.

Amakuru yemejwe n’umuyobozi w’agace ka Minyago avuga ko mu nzira rwagati, Damien Bonane n’umuhungu we Ezéchiel Dusabe bari barinzwe neza n’Imbonerakure, batewe n’agaco k’abantu bari bafite imihoro barabica, gusa uyu muyobozi yirinze kugira ikindi yongeraho.

Imirambo y’abo bombi yatoraguwe mu gitondo cyo ku wa 3 Mata 2020, umwe uri mu bihuru undi uri hafi y’urusengero.

Abantu batanu barimo n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze bahise batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza, ariko bikekwa ko urupfu rw’abo bantu ntaho ruhuriye n’impamvu za politiki.

2020-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Editorial 13 Dec 2023
Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Editorial 12 Mar 2016
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Editorial 09 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI
Mu Mahanga

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Editorial 15 Jan 2016
Ronaldo yakomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna
IMIKINO

Ronaldo yakomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna

Editorial 22 Jan 2018
Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza
Amakuru

Amakipe 8 ahatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere yamenyekanye, uko agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza

Editorial 01 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru