Abantu batanu nibo bamaze kwemezwa ko bahitanwe n’igitero cya gerenade cyaraye kibaye ku mu gace ka Shinya wa komini Gatara mu ntara ya Kayanza mu Burundi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yifashishije Twitter yemeje aya makuru, avuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba mu Burundi.
Yagize ati “Ejo hashize ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice mu Kayanza, umwiyahuzi utaramenyekana yateye gerenade ihitana abantu umunani abandi 50 barakomereka.”
Umuyobozi wa Komini Gatara, Devote Ndayizeye, yabwiye Ijwi rya Amerika ko icyo gitero cyo kuri iki Cyumweru kimaze kuba hari abahise bitaba Imana, abandi babiri bakaza gupfira mu maboko y’abaganga.
Yakomeje avuga ko abateye iyo gerenade bahise baburirwa irengero ndetse n’impamvu zatumye bagaba icyo gitero ku kabari zitahise zimenyekana.
Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi Pierre Nkurikiye amaze gutangariza Ijwi ry’Amerika ko abandi bantu 43 bakomeretse, kandi ko barimo kuvurirwa mu bitaro byo mu Kayanza.
Umuvugizi wa polisi Nkurikiye kandi yasobanuye ko abashinzwe umutekano bamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwa. Abakoze ubwo bwicanyi, kuko bahuze bakimara gutera gerenade mu kabari aho abannyagihugu barimo kwica akanyota.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yanditse ati: “Turahojeje imiryango yabuze ababo mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Gatara mu ntara ya Kayanza. Ababikoze bazabihanirwa nta kabuza”.
U Burundi buri mu bibazo by’umutekano muke kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ari kuyobora uyu munsi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavugaga ko iyo manda ari iya gatatu kandi itemerwa n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.