Umunyarwanda wari mu isoko ry’inka yafashwe n’Imbonerakure, aribwa anahohoterwa ku buryo bukomeye n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu Burundi, Intara ya Cibitoke.
Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko uwo munyarwanda utaramenyakana amazina, yari mu isoko arimo kugurisha inka, aza gufatwa ndetse anakubitwa n’abapolisi n’abakora mu rwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR).
Amakuru dukesha SOS/Burundi, ni uko uyu mugabo w’umunyarwanda ngo yafashwe n’abasore batatu b’Imbonerakure, baramuboha barangije bamwambura amafaranga yose yari afite, bamujyana ku biro bishinzwe iperereza.
Ubwo uyu mugabo yagezwaga mu biro bya SNR mu Cibitoke, ngo yakorewe iyicarubozo, kugera n’aho ngo atabasha kuba yavuga.
Uyu mugabo ngo wari urembye cyane yavanwe ku biro by’uru rwego rw’iperereza ajyanwa ahantu hatazwi, bityo n’imyirondoro ye ikaba itaramenyakana neza, ngo hamenyekane inkomoko ye neza mu Rwanda.
Abanyarwanda batari bacye bamaze gufungwa abandi barahohoterwa mu Burundi aho Leta ya Pierre Nkurunziza ibahora kuba ari abanyarwanda batifuzwa i Burundi.
Inkotanyi cyane
ABanyarwanda baba bajyahe ?
Nanubu niba mutarabyumva reka imbonerakure zibereke, fdlr nayo yarahageze.
Sinzi igihe aya mavunja tuzayahandurira kuko ndabona izali imbaragasa zarakuze
Btwenge
Ubundi baba bajya guhunahuna
Iki? Muburundi
Ukubitimbwa. abashaka shebuja
Iyo shebuja abuze imbwa ikubitwa
Izakabwana kaneye. mucyarire!
RUGENDO
AYA NAMATIKU RUSHYASHYA YANDIKA!! MWABUZE IBYO MWANDIKA!!
NGO UMUNYARWANDA ATAZWI AMAZINA ,ATAZWI NAHO AVA!!
UMURYANGO WE UTAZWI!!!!BANYAMAKURU BA RUSHYASHYA MWIZE ITANGAZAMAKURU??/