• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Editorial 06 Mar 2018 Mu Mahanga

Gen Pontien Gaciyubwenge wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’inkiko z’u Burundi, bashinjwa kugira uruhare mu itegura n’ishyirwamubikorwa rya kudeta yapfubye mu 2015.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi, rigaragaza urutonde rwiganjemo abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki, bashakishwa ngo bahanirwe ibyaha bakoze ubwo hageragezaga kudeta.

Umunyamabanga mukuru w’uru rukiko, Bangiricenge Agnes, atangaza ko ibihugu byahaye ubuhungiro abari kuri urwo rutonde byabafata bikabashyikiriza u Burundi.

Yagize ati “ibihugu bicumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bahunze, kandi bakaba barasohorewe impapuro zo kubata muri yombi, ko byabafata bikabashyikiriza inkiko zo mu Burundi bakaryozwa ibyo bakoze”.

Kuri uru rutonde hazaho abasirikare barimo Gen Niyombare Godefroid, wari uyoboye uwo mugambi wa kudeta, ubu utaratangaza igihugu yaba aherereyemo.

Gen Pontien Gaciyubwenge, wari Minisitiri w’Ingabo ubwo bageragezaga kudeta, ubu akaba ari ku mugabane w’u Burayi, nawe ari kuri uru rutonde.

Uyu musirikare yagiye avugwaho ubugambanyi nk’uko ibinyamakuru by’i Burundi byagiye bibitangaza, ko yari mu bateguye kudeta, batangiye kuyishyira mu bikorwa asubira ku ruhande rw’abashyigikiye Perezida Nkurunziza.

Byatangazwaga ko uko kwigaranzura bagenzi be, biri mu byatumye abari ku ruhande rwa Gen Niyombare, umugambi wabo ubapfana bamwe bagafata iy’ubuhunzi, abandi barafatwa bagafungwa, barimo Gen Cyrille Ndayirukiye.

Nyuma yaho bimenyekaniye ko Gen Gaciyubwenge, ari mu bateguye umugambi wo guhirika ku butegetsi sebuja, ndetse akanaba ikirumirahabiri, nibwo yahise afata rutemikirere ahungira i Burayi.

Igererageza rya Coup d’Etat ryabaye ku wa 13 Gicurasi 2015, nyuma y’iminsi itanu gusa, nibwo Perezida Nkurunziza yahise amuvana ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo, hari ku wa 18 Gicurasi 2015, asimburwa na Emmanuel Ntahomvukiye.

Gen Pontien Gaciyubwenge yari mu ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi, yabaye umuyobozi mu myanya itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi, mu 2010 Perezida Nkurunziza yamugize Minisitiri w’Ingabo, umwanya yaje kumukuraho 2015.

 

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba  ya Leta bakabitwikamo amakara

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara

Editorial 13 Apr 2016
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 15 Jul 2021
APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 06 Mar 2022
Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Editorial 28 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Editorial 01 Jan 2019
RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Editorial 17 Jan 2020
Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe
IMIKINO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Editorial 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru