Gen Pontien Gaciyubwenge wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’inkiko z’u Burundi, bashinjwa kugira uruhare mu itegura n’ishyirwamubikorwa rya kudeta yapfubye mu 2015.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi, rigaragaza urutonde rwiganjemo abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki, bashakishwa ngo bahanirwe ibyaha bakoze ubwo hageragezaga kudeta.
Umunyamabanga mukuru w’uru rukiko, Bangiricenge Agnes, atangaza ko ibihugu byahaye ubuhungiro abari kuri urwo rutonde byabafata bikabashyikiriza u Burundi.
Yagize ati “ibihugu bicumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bahunze, kandi bakaba barasohorewe impapuro zo kubata muri yombi, ko byabafata bikabashyikiriza inkiko zo mu Burundi bakaryozwa ibyo bakoze”.
Kuri uru rutonde hazaho abasirikare barimo Gen Niyombare Godefroid, wari uyoboye uwo mugambi wa kudeta, ubu utaratangaza igihugu yaba aherereyemo.
Gen Pontien Gaciyubwenge, wari Minisitiri w’Ingabo ubwo bageragezaga kudeta, ubu akaba ari ku mugabane w’u Burayi, nawe ari kuri uru rutonde.
Uyu musirikare yagiye avugwaho ubugambanyi nk’uko ibinyamakuru by’i Burundi byagiye bibitangaza, ko yari mu bateguye kudeta, batangiye kuyishyira mu bikorwa asubira ku ruhande rw’abashyigikiye Perezida Nkurunziza.
Byatangazwaga ko uko kwigaranzura bagenzi be, biri mu byatumye abari ku ruhande rwa Gen Niyombare, umugambi wabo ubapfana bamwe bagafata iy’ubuhunzi, abandi barafatwa bagafungwa, barimo Gen Cyrille Ndayirukiye.
Nyuma yaho bimenyekaniye ko Gen Gaciyubwenge, ari mu bateguye umugambi wo guhirika ku butegetsi sebuja, ndetse akanaba ikirumirahabiri, nibwo yahise afata rutemikirere ahungira i Burayi.
Igererageza rya Coup d’Etat ryabaye ku wa 13 Gicurasi 2015, nyuma y’iminsi itanu gusa, nibwo Perezida Nkurunziza yahise amuvana ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo, hari ku wa 18 Gicurasi 2015, asimburwa na Emmanuel Ntahomvukiye.
Gen Pontien Gaciyubwenge yari mu ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi, yabaye umuyobozi mu myanya itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi, mu 2010 Perezida Nkurunziza yamugize Minisitiri w’Ingabo, umwanya yaje kumukuraho 2015.