• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Editorial 19 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW/ Human Rights Watch) uravuga ko mu bikorwa by’ihohoterwa byavutse bucece mu Burundi kubera ibikorwa by’amatora ya Referendum yo guhindura itegeko Nshinga, bimaze guhitana abantu 15 naho abandi batandatu bakaba barafashwe ku ngufu.

Ibizava mu matora yo guhindura itegeko nshinga, bishobora kwemerera Pierre Nkurunziza gukomeza kuyobora u Burundi mu myaka 17.

Biravugwa abantu benshi batoye ‘Yego’ ku buryo ari ishobora gutorwa ariko leta y’u Burundi ikavuga aya matora yanyuze mu mucyo kuko umuntu yatoraga icyo ashaka.

Hari abavuga ko kuri site z’itora zimwe na zimwe, abaturage batojwe ku gahato birinda ko bakubitwa cyangwa bagafungwa.

Ibinyamakuru mpuzamahanga byabujijwe gukurikirana ariya matora, abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bimwe umwanya.

Kuru uyu wa Gatanu, HRW yashyize hanze raporo igaragaza ko abantu 15 bishwe naho abagore batandatu bakaba barafashwe ku ngufu, abandi bantu umunani bakaba barakubiswe.

HRW ivuga ko muri ibi bihe by’amatora, igisirikare cy’u Burundi n’insoresore z’imbonerakure bateye ubwoba abantu batifuzaga ko iriya referendum ibaho.

Umuyozi wa HRW muri Africa yo hagati yagize ati  “Amatora yo guhindura itegeko nshinga mu Burundi yabaye mu gihe itotezwa, umwuka w’icyoba nabyo byari biri gushyirwa kuri bamwe, Amatora ntiyakozwe ku bushake n’ubwisanzure bwa buri wese.”

Perezida Nkurunziza kuva ku butegetsi muri 2015 ubwo manda yagenerwaga n’Itegeko nshinga zagombaga kurangira, nyuma za kwitoza kuri manda ya gatatu.

Ibi byakurikiwe n’imvururu zahitanye abatari bake, abandi ibihumbi 50 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda, Uganda na Tanzania.

2018-05-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Editorial 12 Oct 2020
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 27 Jan 2018
Menya byinshi mu mibanire ya Patrick Karegeya n’umuryango wa Felesiyani Kabuga yavuye ku mafaranga ikagera ku rukundo rw’ibanga n’umukobwa we Seraphine Uwimana

Menya byinshi mu mibanire ya Patrick Karegeya n’umuryango wa Felesiyani Kabuga yavuye ku mafaranga ikagera ku rukundo rw’ibanga n’umukobwa we Seraphine Uwimana

Editorial 18 May 2020
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Intareyakanwa
    May 20, 20185:11 pm -

    Ubundi se muri Afrika hari aho wasanga amatora aba mu mucyo? abaturage barakubitwa,bakicwa,bagasambanywa, abandi bagafungwa!

    Icyiza kurutaho nuko byose birangira dupfuye tugasanga abo twishe!

    Subiza

Leave a Reply to Intareyakanwa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora
Mu Rwanda

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Editorial 31 May 2017
Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi  mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane
Mu Rwanda

Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane

Editorial 17 Feb 2017
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Editorial 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru