Buri tariki ya 19 Ugushyingo, Leta y’u Burundi n’ishyaka CNDD FDD bizihiza umunsi mukuru w’abarwanyi “journée du combattant’’, muri ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize Imbonerakure nizo zakoze umwiyereko zikora ibisa nk’ibya gisirikare ariko ibyo bikaba bikomeje gutera benshi ubwoba.
Ibirori byaberaga mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi, Imbonerakure zitambuka imbere y’imbaga mu myiyereko zihetse intwaro ku ntugu ndetse zinambaye inkweto za butine.
Ibi bikorwa by’Imbonerakure bikaba byarakuruye ubwoba mu baturage bari baje muri ibyo birori ndetse banatangaza ko ibyo byakagombye gukorwa n’abasirikare b’igihugu mu gihe ari umunsi mukuru wizihizwa mu gihugu ariko bigakorwa n’Imbonerakure z’ishyaka rimwe.
Izi ntwaro bari bahetse ngo ni ibiti bibaje nk’imbunda ya kalachnikovs, ibindi bibajije nka za loketi ndetse na positoli, ibi bikaba bitera abaturage impungenge ko bifite icyo bisobanuye kandi kibi.
Urubyiruko rwari ruri muri iyi myiyereko bakaba bari hagati y’imyaka 15 na 25 nk’uko RPA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo bisobanuye ko abo bana batahoze ari abarwanyi ba CNDD FDD bitewe n’imyaka yabo.
Imyiyereko nkiyo ikaba yaranakorewe mu Ntara ya Muyinga, aha ho zikaba zitari zambaye imyenda isa nk’iy’Imbonerakure z’i Kayanza. Mu Cibitoke ho zikaba zizindukira muri iyi myitozo buri gitondo.
Perezida Nkurunziza wizihirije uyu munsi mukuru i Rutegama, mu Ntara ya Muramvya akaba yaragize icyo avuga kuri izi Mbonerakure: “iyo havuzwe intambara, rimwe na rimwe bamwe ntibumva igisobanuro neza, intambara ni ikintu icyo aricyo cyose kiza gishingiye ku ngengabitekerezo runaka, cyangwa imyitwarire ituma umuntu ahaguruka agafata intwaro akarwana, akarwana afite imbaraga kubera ko intekerezo ze, imyitwarire n’ibindi bikorwa bye byiza biza bivuye ku bushake bw’imana n’ubw’abantu, ni uko indwanyi zacu zavutse, ku bw’ubushake bw’Imana n’ubw’abantu.
Leta y’u Burundi yagiye ishinjwa cyane guha intwaro Imbonerakure nyuma nazo zigasubira inyuma zikirara mu baturage zibica, ngo zikaba zarahawe izi ntwaro ubwo ziteguraga guhangana n’abataravugaga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ye ya 3.
Leta y’u Burundi ikaba yaragiye ibihakana, ariko iyi myitozo zikora isa nk’iya gisirikare ikaba itera benshi kwibaza urugamba bitegura dore ko na Loni iherutse gutangaza ko ibikorwa i Burundi bisa nk’ibitegura jenoside.
Epithase Nshimirimana, umuyobozi w’ishyaka MSD avuga ko ibikorwa by’Imbonerakure ntaho bitaniye n’Iby’nterahamwe zo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zaje no kwijandika mu bwicanyi muri iyi jenoside 1994.