Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi yavuze ko u Burundi budashobora kwemera ishyaka FNL Amizero y’Abarundi ry’uwutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu Agathon Rwasa bitewe nuko ritujuje ibisabwa n’amategeko ndetse ryakopeye andi mashyaka.
Ibyo byatangajwe mu gisubizo gikubiye mu ibaruwa yashyikirijwe umuyobozi w’ishyaka FNL Amizero y’Abarundi,Agathon Rwasa ndetse na BBC ducyesha iyi nkuru ikaba yabonye.
Iyo minisiteri yasubije umunyapolitike Rwasa ku ibaruwa yanditse asaba ko ishyaka rye ryakemererwa gukorera mu gihugu,bavuga ko harimo ibiranga ishyaka bisa n’iby’irindi shyaka.
Ibaruwa igira iti “Tumaze gusuzuma neza dosiye, twasanze ibimenyetso ndetse n’icyivugo cy’ishyaka ryawe ushaka ko ryemerwa,bihuye n’iby’irindi shyaka rimaze kwemerwa.Nta shyaka na rimwe rya politike rishobora gufata izina,ikivugo,cyangwa ibenyetso bisa n’iby’irindi shyaka”
Hari hashize ukwezi kumwe Agathon Rwasa atangije ishyaka rye aryita FNL Amizero y’Abarundi,nyuma y’inama ikomeye yakoranye n’abantu bamushyigikye basaga 500 bava mu bice bitandukanye by’igihugu,avuga ko rije guharanira ubwigenge n’umudendezo w’Abarundi.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibera i Burundi baremeze ko ubu ari uburyo leta y’u Burundi iri gukoresha ngo yikize Agathon Rwasa, umwe mu bafatwa nk’abakomeye muri politiki y’u Burundi.
Lille
Uruvuga abandi ntirugorama koko! Musigeho kunegura Leta y uburundi. Mwebwe se nta mashyaka mwangiye kwandikwa???