• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Editorial 08 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hari tariki ya 7 Kamena 2018, ubwo Perezida w’u Burundi yatunguraga imbaga akavuga ko atazongera kwiyamamaza mu matora y’ubutaha y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi kandi hari hamaze guhindurwa Itegeko Nshinga ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza.

Mu gihe kitageze ku mwaka ngo amatora abe muri icyo gihugu, Petero Nkurunziza n’ishyaka rye CNDD-FDD ntabwo baragaragaza umurongo bazagenderaho mu matora azaba mu mwaka wa 2020. Ariko mu gihe Nkurunziza ashishikajwe no gucamo ibice amashyaka amurwanya, n’ishyaka rye rya CNDD FDD  ishyamba si ryeru. Muri iki gihe, Nkurunziza yigize kagarara mu kuganira n’abamurwanya cyangwa se kwemera uruhare rw’amahanga mu kugarura amahoro n’ituze mu Burundi ahubwo bikaba bigaragara ko akavuyo kazakomeza mu Burundi.

Muri iki gihe ishyaka riri ku butegetsi rya Nkurunziza rigaragaza ko ridashobora gukemura ibibazo ryifitemo kuko abarwanashyaka baryo bazwi nk’abagumyamabanga bo hejuru barwanira kwiyamamariza gusimbura Nkurunziza. Niba abagumyamabanga bose baharanira inyungu za CNDD FDD mu gihe kirambye, bagomba kumenya ko impinduka igomba guturuka imbere mu ishyaka ryabo.

Kugirango Nkurunziza ahunge ibyemezo biba byafatiwe igihugu cye biturutse ku miryango yo mu karere, yahinduye isura ya politiki mu gihugu cye aho bafunze abasirikari bakuru bahoze mu ngabo za mbere zizwi nka Ex FAB mu rwego rwo gushimisha abagumyamabanga ba CNDD FDD kugirango Leta ye itabazwa ibyo guhohotera abaturage.

Mu baturage bo hasi, CNDD-FDD ikwirakwiza ko Nkurunziza ari umuntu woherejwe n’Imana kugirango abageze mu gihugu cy’isezerano kuko bamufata nka Perezida woherejwe n’Imana. Nkurunziza yitwaza ukwemera nubwo abenshi muri CNDD FDD bamubwiza ukuri cyangwa se bamwe mu bayobozi bavuka mu kibaya cya Imbo mu ntara ya Cibitoke bamubwira kuko we avuka muri Ngozi.

Igihe cyose baba bashaka  kugaragaza ko ibibazo bitazaturuka kuri CNDD FDD cyangwa ku imbonerakure, igihe cyose hazaba ikibazo cya politiki ariko ikigaragara ntabwo CNDD FDD irabona uzasimbura Petero Nkurunziza.

Umuryango Mpuzamahanga nawo ubona ko u Burundi budatekanye, kuko bigaragara ko nta mahoro arambye bufite. Icyo u Burundi buraje ishinga ni ugukora imyigaragambyo itegetswe kuri buri muturage mu kwamagana igihugu cyangwa umuryango uvuga kuri politiki y’iki gihugu.

Gusa ikigaragara ntabwo umuntu yamenya igitenganyijwe mu matora ya 2020 bitewe nuko bimeze muri iki gihugu aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa ku rwego rwo hejuru kandi imbonerakure zigakora ibyo zishaka n’ingabo zikaba zaracitsemo ibice. Kugirango amahoro arambye agerweho ni uko impande zose zashikirana zikaganira. Ariko CNDD FDD ibi byose barabizi ariko biringiye ko imbaraga zabo ari imbonerakure nkuko MRND yiringiye  Interahamwe.

Imbere mu ishyaka rya CNDD FDD ntabwo ari shyashya. Aho rishinjwa ruswa, gutegekesha igitugu, gusuzugura andi mashyaka aho imbonerakure zirusha amategeko inzego z’umutekano. Imbere muri CNDD FDD harimo intamabara yo guhitamo uzasimbura Nkurunziza. Amakuru amwe avugako Nkurunziza ashaka Nyabyenda wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD ariko akabibangikanya no gushyira imbere abavuka Gitega barimo Evariste Ndayishimiye na Evariste Butore kuko bari hafi n’umugore we.

Birazwi ko Pascal Nyabyenda nubwo akunzwe na Nkurunzia atazwi mu ngabo ndetse nabavuka mu kibaya cya Imbo batamushyigikira. Ikindi gisubizo  Nkurunziza asabwa gushyiraho umuntu ukomeye mu ngabo zo hejuru uzwi cyane kandi ufite amafaranga aho bivugwa ko yaba ari Guillaume Bunyoni.

Mu myaka mike ishize, Nkurunzia yubatse akazu aho bamwe mu kagize nta bunararibonye bafite aha twavuga bene Nyamitwe aribo Willy Nyamitwe na Alain Nyamitwe ndetse nta n’imitungo bafite

Ibisigaye tubitege amaso!

2019-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Editorial 16 Mar 2020
Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias  Rukokoma  ( VIDEO )

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )

Editorial 26 Aug 2016
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Editorial 24 Jul 2025
Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Editorial 26 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!
POLITIKI

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Editorial 02 May 2019
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.
Amakuru

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Editorial 02 Sep 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 07 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru