Mu ijoro ryakeye abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Muyinga.
Nyuma y’iki gitero, biravugwa ko abantu batandukanye bakekwaho uruhare muri iki gitero muri Muyinga batawe muri yombi, ndetse abaharanira uburenganzira bwa muntu bakaba bafite impungnge ko hari n’abantu babigenderamo.
SOS Media aravuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana nka saa 2h15 rukamara hafi isaha nk’uko byatangajwe n’abaturage. Kugeza ubu ibyangiritse cyangwa abapfuye ntibiramenyekana.
Guverineri w’iyi ntara, Aline Manirabarusha, yemeje aya makuru, yongeraho ko habayeho kugerageza gutera ikigo cya gisirikare cya Mukoni.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile akaba avuga ko ingo zituriye iki kigo kuri ubu zagoswe n’abashinzwe umutekano, mu gihe imbunda 4 zafashwe ndetse n’abantu 3 bakekwaho uruhare muri iki gitero.