Pierre-Célestin Ndikumana, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yashinjwe gushaka kwica Perezida Pierre Nkurunziza n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2018, nibwo uwahoze ari umukozi mu rugo rwa Ndikumana yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu avuga uburyo uyu mugabo uyobora itsinda ry’abadepite bigenga ryitwa ‘Amizero y’Abarundi’ yateguye uriya mugambi.
Uyu mukozi yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, yamuhaye akazi ko kwica umugabo n’umugore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bahagarariye ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.
Uyu mugambi ariko waje kubapfubana utaratangira gushyirwa mu bikorwa.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano, Pierre Nkurikiye yahise yerekana urwandiko Ndikumana yandikiye umukozi we rugaragaza uko umugambi wabo uzashyirwa mu bikorwa.
Ati “Uyu mukozi n’inshuti ze ebyiri bari bahawe inshingano zo kwica Perezida Pierre Nkurunziza, ba visi perezida be babiri ndetse na perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.”
Yakomeje avuga ko nawe Ndikumana yamugaragaje nk’umuntu ubangamira ibikorwa bye bya politiki, kandi nubwo atari ku rutonde rw’abari kwicwa bigaragara ko azamugirira nabi.
Ibi birego ariko depite Ndikumana yabyamaganiye kure avuga ko kumwitirira umugambi urimo kwifashisha abakozi bo mu rugo we mu gushaka guhirika umukuru w’igihugu, ari ukumufata nk’utagira ubwenge.
Kuri ubu uyu mudepite uvuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushaka gucecekesha umuntu umwe rukumbi udatinya kunenga ubutegetsi ari mu gihugu, ahangayikishijwe n’uko ashobora gukurirwaho ubudahangarwa ahabwa no kuba ari mu Nteko.
nkotanyi
Noooo ibi noneho ni urukoza soni peeee bigeze aho president nkurunziza ashaka kwicwa n’umuboyi koko?!!birababaje mwarangiza ngo I burundi hari umutekano???!! mugihe president ahigwa n’umuboyi ubwo abaturage bo byifashe bite??!!