• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Editorial 31 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Jean-Claude Karerwa Ndenzako yabajijwe niba mu gihe u Burundi bukomeje kuvuga ko u Rwanda rubushotora rushaka kubutera bushobora gufata icyemezo cyo gutanga u Rwanda bukarutera, ndetse agira icyo abwira Abanyarwanda bari mu Burundi muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.

Ni mu kiganiro cyateguwe na Televiziyo y’u Burundi mu cyumweru gishize cyari kigamije gushyira umucyo ku kibazo cy’imibanire mibi ikomeje kugaragara hagati y’u Burundi n’u Rwanda aho umunyamakuru yaje kumubaza ati: “Mbese u Rwanda rukomeje gushotora u Burundi nk’uko mubivuga, mubona u Burundi bushobora kurutanga bikarwana?”

Yasubije agira ati: “Nakubwiye ko ahahise byabaye. Twebwe turasaba Imana ngo harabaye ntihakabe hapfa imbwa n’imbeba hakira umwami n’ingoma. Ntitubishaka tubyamaganira kure, turanasenga tuti Mana turinde ikintu cyose cyitwa intambara kuko intambara ntiyubaka irasenya”

Yakomeje avuga ko ubundi habaho intambara n’urugamba. Ati: “Twebwe twaba tugiye ku rugamba. Urugamba ni igihe urwanira ikintu cy’ukuri. Muri icyo gihe rero iyo byageze ugaterwa nturera amaboko. Ugomba kurwanira igihugu cyawe, ukarwanira ituze n’umutekano w’abanyagihugu…dufite byose uhereye ku Mana duhereye no ku bantu.”

Umunyamakuru yumvise atari gusubiza ikibazo yamubajije neza arongera akimusubiriramo amubaza niba u Burundi niba buvuga ko u Rwanda rushaka kubutera bushobora kurutanga bukarutera, maze mu gusubiza agira ati: “Oya ibyo kurutanga uwo mugambi ni ukuri mu Burundi nta wuhari, nta wuvugwa, ntihagire n’uwurota nawurota ntazawurotorerwe. Umugambi koko ni ugukomeza imyiteguro..twebwe rero twarazitiye mu buryo bwinshi. Sinabikubwira ahangaha, ariko hafashwe ingamba nyinshi nyinshi cyane  zituma igihugu cyacu gicungwa  hasi no hejuru, mu mazi no ku isi ku mbibi zose” .

Umuvugizi wa perezida w’u Burundi yanabajijwe icyo yabwira Abanyarwanda baba mu Burundi ndetse n’Abarundi baba mu Rwanda, asubiza agira ati: “Ubwa mbere ho ni ukubahumuriza. Cyane cyane Abanyarwanda baba mu Burundi ntibazatekereze ngo uumwana w’imbeba azira urwango rwa nyina nta n’umwe uzabahora amagambo mabi, amagambo yo gushotorana, amagambo yo gutukana..imyifatire igayitse y’abayobozi babo, nta n’umwe uzazizira. Batekane, umutekano mu gihugu urahagije, umutekano ni kuri bose….”

Yagize n’icyo abwira Abarundi bari mu Rwanda agira ati: “Abarundi bari mu Rwanda cyane cyane tubahanura gutaha mu Burundi. Nta muntu wakwifuza kujya mu muriro hariho ijuru twebwe twemera Imana. Mu Burundi ni heza cyane hari amahoro, hari byose, hari n’ibitagishobora kugera mu Rwanda kera byahageraga nibataha mu Burundi bazabihasanga bakwitahira.”

Ubutaha tuzabagezaho ibindi byavugiwe muri iki kiganiro cyari cyanatumiwemo Umurundikazi uvuga ko yabaye mu Rwanda kugeza nyuma y’intambara ubwo yatahukaga wumvikanisha kwivuguruza mu byo atangaza nk’aho atangira avuga ko u Burundi n’u Rwanda byari ibihugu bibanye neza bikarangira avuga ko Abarundi batigeze bahabwa agaciro mu Rwanda ndetse n’icyo uyu muvugizi wa Perezida Nkurunziza avuga ku waba waratangiye ubushotoranyi hagati y’ibihugu byombi.

2018-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Editorial 28 Oct 2019
Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Editorial 28 Jan 2025
Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Editorial 14 Feb 2024
Uganda: Museveni arakangurira abagande kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda

Uganda: Museveni arakangurira abagande kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu mu Rwanda

Editorial 16 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights
Mu Mahanga

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Editorial 07 Dec 2016
Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi
SHOWBIZ

Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi

Editorial 30 Jul 2018
Tour du Rwanda: Hellmann yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha aguma ku isonga
IMIKINO

Tour du Rwanda: Hellmann yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha aguma ku isonga

Editorial 09 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru