Muri iki cyumweru dusoza, muri Kivu y’Amajyaruguru habaye icyiswe”imirwano” hagati y’igisirikari cya Kongo, FARDC, n’ umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ariko abasesenguzi bakemeza ko ryari ikinamico ryo kubeshya amahanga, ngo yibwire ko Tshisekedi arimo gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Luanda, birimo no gusenya FDLR.
Ryari ikinamico kuko FARDC itakwikora mu nda. Birazwi ko iyo FDLR ari ukuboko kw’iburyo kwa Tshisekedi, kuyifatiye runini mu kurwanya M23.
Icyerekana ko ari ikinamico, ni amakuru avuga ko FARDC yabanje kuburira umukuru wa FDLR, Jenerali Ntawunguka Pacifique”Omega”, maze we n’abarwanyi be bava ahagombaga kuraswa bya nyirarureshwa.
Ni agakino kagaragarira buri wese. N’ikimenyimenyi nta n’umuntu nibura umwe watangajwe ko yaguye muri iyo” mirwano”.
Ryaba ikinamico ryagira ariko, biraca amarenga ko Tshisekedi yatangiye kumva igitutu cy’umuryango mpuzamahanga, kimusaba gusenya, cyangwa se nibura kwitandukanya na FDLR, ifatwa nk’ipfundo ry’umutekano muke muri Kongo no mu karere kose.
Kubera ariko ko Tshisekedi atatinyuka kwivanaho umufatanyabikorwa mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’uRwanda, yize amayeri yo kwimurira ibirindiro bya FDLR mu Burundi, cyane ko ari nko kwisanga, kuko FDLR na CNDD-FDD ya Perezida Evariste Ndayishimiye ari impanga.
Abakurikiye ikiganiro( space ku rubuga rwa”X”) cyateguwe na SOS Media Burundi , ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki 28 Nzeri 2024, biyumviye ubuhamya bwemeza ko abarwanyi ba FDLR ubu barimo kwisukiranya mu ishyamba rya Kibira mu majyaruguru y’u Burundi, rifatanye n’irya Gishwati ryo mu Rwanda.
Ibi birashimangira ibyatangajwe n’abandi benshi babyiboneye, bagarutse ku nama zimaze iminsi zihuza igisirikari cy’uBurundi n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda. Amatariki izo nama zabereyeho, aho zabereye n’abazitabiriye, byashyizwe ahagaragara.
Muri iyo ‘space”, abahanga muri politiki y’aka karere k’Ibiyaga Bigari, barimo n’abanyamakuru bamaze imyaka bakurikiranira hafi imikorere y’imitwe yitwaje intwaro muri aka karere, bagaragaje ko ingoma ya CNDD-FDD nta gihe itakoranye na FDLR, FLN ya Rusesabagina n’ indi igerageza guhungabanya umutekano w’uRwanda, ko ariko yari itaragera aho iha abajenosideri ba FDLR ibirindiro ku butaka bw’u Burundi.
Ni icyemezo izo mpuguke zifata nk’ubugome ariko buvanze n’ubwiyahuzi bwa Perezida Ndayishimiye, kuko zitabona ubuhangange arusha Tshisekedi watangiye kugaragaza ubwoba bwo gucumbikira abajenosideri, isi yose ivumira ku gahera.
Izo mpuguke zibukijwe ko FDLR atari abanzi b’uRwanda gusa, ko ahubwo ibikorwa byayo bya kinyamaswa biyigira umwanzi w’inyokomuntu aho iva ikagera.
Icyo kwibaza rero: Ni gute u Burundi busanganywe isura mbi cyane mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bwakwirengera igitutu cyo guha rugari FDLR, yamaganwa n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishyira mu gaciro?
Uretse ariko n’icyo gitutu cy’amahanga, u Burundi bwagombye kuba bwarakuye isomo ku baturage ba Kongo, bakoze amahano yo guhisha no guhishira umurozi none akaba abamazeho urubyaro. Umubare w’ abakongomani bishwe na FDLR, imitungo yabo yasahuwe, abagore basambanyijwe ku ngufu, n’ibindi bizazane byakuruwe na FDLR muri Kongo, abagambanyi nka Tshisekedi na Ndayishimiye nibo bonyine babyifuriza Abarundi.
Gucumbikira FDLR mu Burundi bishimangiye ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD busangiye na FDLR ingengabitekerezo ya “Hutu-pawa”. Gusigasira FDLR rero, ni ukongera ibinyoro mu bibembe, kuko n’ubu Abarundi byabananiye kwigobotora ingaruka z’ayo macakubiri.
Byanze bikunze ibintu bigiye kujya irudubi mu Burundi, kuko guturana na FDLR ari nko gutwara ifumba y’umuriro mu mpuzu.
Kongo umwuka urayihetanye, kandi yo nibura ni igihugu gifite ubuso bunini aho iyo mitwe irwanira, kikagira umutungo kamere utunga iyo mitwe, ndetse ubwo bukungu bukanayikingira ikibaba, amahanga akirengagiza ko ubutegetsi bukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi nka FDLR .
Niba rero iyo Kongo igeze aho inanirwa, nk’uBurundi butagira n’urwara rwo kwishima, bufite ibihe bitugu byo kwakira Kongo uyu mutwaro uyinaniye?
CNDD-FDD yo ishobora kumva nta terambere rinini ifite ryo kurinda, ariko abaturage nibahaguruke, bayibuze gukomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Perezida Ndayishimiye akwiye kumva ko CNDD-FDD itakiri umutwe w’inyeshyamba, ko ubu iramutswa igihugu, ikaba ifite inshingano zo kurengera inyungu z’abenegihugu bose.