• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro

Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro

Editorial 13 Dec 2018 POLITIKI

Amakuru atandukanye ava mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi aravuga ko impunzi nyinshi zari ziherutse guhunguka zirimo kongera guhunga igihugu.

Ubuhamya bukaba buvuga ko aba Barundi bari guhunga kugirirwa nabi, gushimutwa no guhatwa ibibazo bya hato na hato kw’abahunze mu mvururu zo mu 2015.

Umwe mu batanze ubuhamya wo muri Komini Busoni yagize ati: “Kuva nagera muri Gicurasi 2017 muri Komini Busoni mvuye muri Tanzania mu nkambi, Imbonerakure zakomeje kuza kudutera ubwoba zitubaza aho inyeshyamba zihishe. Buri gitondo, barasaka bashaka intwaro.”

Yakomeje agira ati: “Umugabo wanjye n’umuhungu wanjye w’imyaka 24 bakunda guhamagazwa n’umukuru w’Imbonerakure n’umukuru wa polisi ngo babazwe. Ntibari bagitinyyuka kuva muri komini nta ruhushya rw’Imbonerakure, ari byo byatumye basubiira mu buhungiro.”

Ibi kandi ngo byatumye no muri Komini Ntega naho abantu benshi cyane cyane urubyiruko n’abagabo, basubira mu buhungiro nk’uko iyi nkuru dukesha SosMedias ikomeza ivuga.

Uwitwa Paul w’imyaka 38, akaba ari umubyeyi ufite umuryango, ngo afite ubwoba kuko ashinjwa kuba yarahunze mu 2015 agiye guhabwa imyitozo ya gisirikare mu nkambi z’impunzi.

Ati: “Dufatwa n’Imbonerakure zidushinja kuba mu butumwa bwo kunekera inyeshyamba mu gihe twatahutse ku bushake bbwacu. Kubera guterwa ubwoba, abasore benshi n’abagabo bagifite imyaka yo gukora basubiye mu buhungiro. Njye wasigaye ni uko mfite indwara yabaye karande.”

N’abafite ubumuga ntibareberwa

Umwe mu batahutse uvuga ko yagiriye impanuka muri Tanzania kubera ko ari umwubatsi, ariko ashinjwa kuba yaramugariye ku rugamba kimwe na mugenzi we wacitse akaguru kubera impanuka y’imodoka. Uyu we ashinjwa kuba yaracikiye akaguru mu myitozo ya gisirikare.

Aba bavuga ko bagerageje kugeza impungenge zabo kuri guverineri w’intara ariko ntacyo byatanze.

2018-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

Editorial 23 Feb 2018
Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga na Kaminuza ya Bahir Dar

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga na Kaminuza ya Bahir Dar

Editorial 02 Jul 2016
Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Editorial 24 Jan 2018
Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Editorial 20 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon yegukanye igikombe 10  cy’amahoro
IMIKINO

Rayon yegukanye igikombe 10 cy’amahoro

Editorial 04 Jul 2016
Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC
Amakuru

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Editorial 18 Nov 2021
Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana
Mu Rwanda

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Editorial 15 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru