Baca umugani mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito, ariko hano ho cyabuze kigorora kigendanira ko! Rudasingwa n’abavandimwe be bakuriye mu miruho n’imyiryane bagiye baterwa n’ababyeyi babo, biza gutuma naho bakuriye, bibakurikirana mu buzima bwabo
Rudasingwa yavukira mu karere ubu kiswe Ngoma, avuka kuri Byimbwa na Bamususire, ariko Byimbwa we ntiyari umugabo wa Bamususire, ahubwo yari muramuwe, Bamususire yahungiye kwa Byimbwa amaze gucyocyorana na Gahiga nkwavu se wa Gahima , Bamususire yariyandaritse rero aryamana na Byimbwa, baza kubyarana umwana w’umuhungu ariwe Rudasingwa , nyuma aza no gusubira ku mugabowe wa mbere (Gahigankwavu), ariko agenda atwite, amubyarirayo nyuma baza guhunga kuburyo Rudasingwa nawe ntazi iyo bavukiye niyo mpamvu yagiye ahuzagurika mubyo yakoraga byose bavugako yaba yaravukiye ku muhanda .
Sibyo gusa kuko kubera ubuzima bubi bw’ubuhunzi, Bamususire yaje gusigarana abana wenyine, amakuru avuga ko yaje guta muruzi Rudasingwa Theogene , ariko uruzi ruramugarura akiri muzima, nyina yiyemeza guca incuro arabarera kugeza bakuze.
N’ubwo Rudasingwa na Gahima, bagiye bagerageza gukurikirana amasomo atandukanye, ndetse bakagira n’amahirwe yo kugenda bobona imirimo myiza, n’ubwo batashimwe kabiri, ibibazo byo mumiryango yabo byagiye bibakurikirana, kugeza naho ndetse ubu abantu bibaza niba nta muzimu wamuteye!
Urugero rero rushimangira ibi tuvuze haruguru ni itangazo Rudasingwa yongoye gushyira ahagaragara nyuma y’iryatambutse rivuga Jenoside y’Abahutu , yongeye guhamagarira abantu kwibuka Habyarimana, Interahamwe n’ ingabo za Ex. FAR, zaguye kurugamba zirwana na RPF-Inkotanyi.
Habyarimana n’ingabo za kera
Uwo muhango wa Rudasingwa, Musonera na Ngarambe, uzabera i Buruseli mu Bubuligi kuwa gatandatu tariki ya 01/10/2016.
Dr THIEF REDECOM wiyita Theogene Rudasingwa, ibyo akora byose bigaragaza ko ari mu marembera, kuko ari ikimenyetso cy’uko arimo gusamba, arashya imigeri ya nyuma,mbese ata ibitabapfu nkuko babivuga iyo babonye umuntu ageze mu marembera.
Ameze nk’inkoko bashyize mu mazi ashyushye, ikavaho amababa yose igasigara imeze nk’igiti cyakubiswe n’inkuba.
Rudasingwa yatewe n’umuzimu wa Ex.FAR
Rudasingwa nawe rero yataye amababa asigaye ameze nka mukongoro ishaje! Birababaje koko!! A Dieu pauvre Rudasingwa !! Nawe si wowe wazize kuvuka nabi.!
Cyiza Davidson